Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kwiyitaho no gukorana n’abandi mu bitanga umusaruro.

Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ishaka cyoroheje, ko ari icy’uko Abanyafurika bakwiye kwiyitaho ubwabo no gukorana n’ibindi bihugu mu buryo butanga umusaruro, aho gukomeza kwiheza no kwicamo ibice. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mata 2026. Yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 18 yiga ku miyoborere n’izindi ngeri zose z’iterambere, World Policy Conference (WPC), iri […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 75 afungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mukarugema Francisca w’imyaka 75, wo mu Mudugudu wa Butangata, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi nyuma yo kugaragarwaho amagambo bikekwa ko arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye Niyonsenga Samuel warokotse, ati ‘Ariko sinzi uko abacikacumu musigaye mwarigize’ Nk’uko uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira […]

Continue Reading

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yerekeje Islamabad mu biganiro n’Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, ategerejwe i Islamabad kuri uyu wa 24 Mata 2026, ibyitezwe ko ibiganiro hagati yabo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo guhagarika intambara bishobora gusubukurwa. Itangazamakuru rya Iran, ryavuze ko Araqchi asura Pakistan, Oman n’u Burusiya. Icyakora ntihavuzwe iby’uko ashobora kugirana ibiganiro na Leta Zunze Zunze Ubumwe za […]

Continue Reading

Shampiyona y’u Rwanda yabonye umuterankunga mushya.

Rwanda Premier League na Banki ya Kigali (BK) byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,2 Frw, harimo kuba iyi banki izitirirwa Shampiyona y’u Rwanda. Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, bigizwemo uruhare na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi Mukuru wa Banki […]

Continue Reading

FERWAFA yahagaritse Imurora na Ndatimana bakekwaho ‘match fixing’ n’amarozi.

‎Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Imurora Hakizimana Japhet utoza mu Magaju FC na Ndatimana Olivier ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje mu mikino iheruka Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, rivuga ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira […]

Continue Reading

Abimukira bavanywe muri Amerika bakajyanwa muri RDC, ntago bahishimiye.

Abimukira bavanywe muri Amerika bakoherezwa muri Congo, bari mu rungabangabo, aho bamwe bavuga ko bifuza gusubira mu bihugu bavukamo aho kuba ahantu batazi, batanizeye ahazaza habo. Aba bimukira bageze muri RDC mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’amasezerano yasinywe n’impande zombi, aho Amerika yohereza muri iki gihugu gituranye n’u Rwanda abimukira bayigezemo binyuranyije n’amategeko, bakanarenga bagakora […]

Continue Reading

Moto zikoresha lisansi zigiye gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha amashanyarazi. Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali. Ni icyemezo […]

Continue Reading

Amerika yashyize urumogi mu cyiciro cy’ibitangiriza ubuzima.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yakuye urumogi mu cyiciro cya mbere rwari rusangiye n’ibirimo heroine rushyirwa mu cya gatatu rwemezwa nk’urudateje ikibazo. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Minisitiri w’Ubutabera w’agateganyo, Todd Blanche, yahinduye ibyiciro by’imiti n’ibicuruzwa bisangwamo urumogi, abikura mu cyiciro cya mbere bishyirwa mu cya gatatu kidahungabanya ababikoresha. Mu mwaka ushize Trump […]

Continue Reading

Perezida Kagame yaganiriye na Xu Hui ku gushinga mu Rwanda uruganda rw’imodoka z’amashanyarazi.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Chairman wa Resource International Investments (RRII), akaba na Visi Perezida n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi wa Chery Holding Group, Xu Hui, byibanze ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda, by’umwihariko ku gushinga mu Rwanda uruganda ruteranya imodoka z’amashanyarazi Ibiganiro byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 23 Mata 2026. Ubutumwa […]

Continue Reading

Kwigomwa birenze urugero mu rukundo bitera imibanire idafite ireme

Mu rukundo, hari igihe umuntu yigomwa cyangwa yitanga ku nyungu z’uwo bakundana, abizi cyangwa atabizi. Nubwo byakumvwa nk’urukundo rudasanzwe, iyo bitangiye kurenga ku kwitanga bisanzwe bishobora kuba bibi, bikomoka ku bwoba no ku cyifuzo gikabije cyo gukundwa no kwemerwa. Uba wumva ko uko uri bidahagije, bityo ugahitamo kwihisha, ugashyira imbere iby’abandi, wowe ukisiga inyuma. Ibi […]

Continue Reading

Umujyi wa Kigali ugiye kugena parking abantu bazajya basigamo imodoka bagatega bisi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hagiye gushyirwaho ahantu abantu bazajya baparika imodoka zabo mu gihe bagiye gukomeza urugendo rwabo muri bisi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye The New Times ko iyi gahunda igamije gufasha abantu bafite imodoka zabo badashobora guhita babona uko batega bisi. Bivuze ko bazajya baparika imodoka mu nzira […]

Continue Reading