Kinshasa: Amasasu yumvikanye ku rugo rwa Joseph Kabila

Amasasu yumvikanye ku rugo rwa Joseph Kabila Kabange, wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruherereye mu karere ka Gombe mu murwa mukuru, Kinshasa. Aya masasu yamaze iminota igera ku icumi yumvikanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byasobanuwe na bimwe mu binyamakuru bikorera muri RDC. Adam Shemisi, Umuvugizi w’umugore wa […]

Continue Reading

Minisitiri yasomye Perezida Macron abantu bacika ururondogoro

Ifoto ya Minisitiri wa Siporo w’u Bufaransa, Amélie Oudéa-Castéra asoma Perezida Emmanuel Macron mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino Olempike ya Paris, yateje ururondogoro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto igaragaza Amélie Oudéa-Castéra yanyujije ukuboko kwe inyuma y’ijosi rya Perezida Macron, bahoberanye kandi begeranye, mbere yo kumusoma munsi y’ugutwi. Ni mu gihe […]

Continue Reading

Robertinho yatsinze umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Rayon Sports yatsinze Muhazi United igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere w’umutoza Robertinho. Uyu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, wabaye uwa nyuma Rayon Sports yakinnye mbere yo guhura na Azam FC kuri Rayon Day. Wari umukino wihariye kuko ari wo wa mbere Robertinho ayoboye Rayon Sports nyuma yo kugaruka muri […]

Continue Reading

Musanze: Insengero 185 zafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwemeje ko bwafunze insengero 185 zitubahirije ibisabwa muri 317 zibarizwa muri ako Karere. Izi nsengero zafunzwe biturutse ku bugenzuzi bwakozwe na RGB, aho barebaga niba aho hantu hasengerwa hujuje ibisabwa birimo ubumenyi bw’abayoboye izo nsengero, isuku y’aho, parikingi, ubwiherero no kuba hari umurindankuba. Hiyongeraho kandi kuba […]

Continue Reading

Polisi yasubije abibwira ko kubona ‘Permis’ z’imodoka za ‘automatique’ bizoroha

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko nubwo mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo bwo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara imodoka mu buryo bwa ‘Automatique’, bitavuze ko ibizamini bigiye koroshywa. ACP Rutikanga yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RBA. Gutangiza ibizamini by’imodoka za ‘Automatique’ Haherutse gusohoka iteka rya Perezida […]

Continue Reading

Kampala: Museveni yongeye gusubika inama n’abacuruzi, barahirira gufunga amaduka

Ishyirahamwe ry’abacururiza mu mujyi wa Kampala muri Uganda ryatangaje ko abanyamuryango baryo bazafunga amaduka guhera kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, nyuma y’aho inama yagombaga kubahuza na Perezida Yoweri Museveni yongeye gusubikwa. Politiki nshya y’imisoro itavugwaho rumwe Muri Mata 2024, guverinoma ya Uganda yashyizeho politiki nshya yo gukusanya imisoro, irimo ingingo yongera umusoro ku bicuruzwa […]

Continue Reading

Umusore yafashwe atahanye Ukarisitiya Ntagatifu yibye muri Kiliziya

Umusore witwa Enock Masala w’imyaka 19 yafashwe n’abarinda Kiliziya ya Ifakara iherereye mu gace ka Ifakara-Morogoro muri Tanzaniya nyuma yo gushaka gutahana Ukarisitiya Ntagatifu. Ibi byabaye nyuma y’uko yanze kuyitamira nyuma yo kuyihabwa mu gihe cyo guhazwa. Masala yabisobanuye avuga ko atari Umugatolika, kandi ko yagiye gufata Ukarisitiya atazi ko ari ikosa kuyitahana. Yagize ati: […]

Continue Reading

Nyanza: Abanyeshuri Ba College Maranatha Basinze Baraye Bahutaza Abaturage n’Abashinzwe Umutekano

Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, baravuga ko baherutse kugabwaho igitero gikomeye n’abanyeshuri bo muri College Maranatha bari basinze. Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ubwo umuhanzi Bushali yakoreraga igitaramo kuri Motel nshya iherereye mu Kagari ka Kavumu. Muri iki gitaramo, hari harimo […]

Continue Reading

Umunsi President Kagame azarahiriraho wamenyekanye

Nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko HE Paul Kagame kwariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. Kuri ubu itakiki azarahiriraho ikaba yamaze gutangazwa kwari Taliki 11 Kanama 2024, akongera kuyobora u Rwanda muri Mandat y’imyaka 5 irimbere( 2024-2029). Nk’uko bigaragazwa n’ubutumire buri kugenda bugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ritunira abantu muri uyu muhango wo kurahira kwe ni […]

Continue Reading

Uganda:Umunyarwanda akurikiranweho gufata ku ngufu umwana we w’imyaka 6

Polisi yo mu Karere ka Rukiga muri Uganda yataye muri yombi Twizerimana Fosta, umuturage ukomoka mu Rwanda, akekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 6. Nk’uko tubikesha Daily Monitor, Twizerimana akomoka mu Kagari ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara, mu Murenge wa Kamwezi. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari umushumba, akaba yarakoze iki cyaha ku wa […]

Continue Reading