Perezida Kagame yakurikiye umukino PSG yatwariyemo UEFA Super Cup.

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup 2026, warangiye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1. Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2026 ubera ku kibuga cya Red Bull Arena kiri mu Mujyi wa Salzburg muri Autriche. Wahuje Paris […]

Continue Reading

Perezida Kagame yashimye imikorere y’Ikigo gikusanya amakuru y’ubuzima .

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaratiye amahanga imikorere y’Ikigo cy’Igihugu gikusanya kikanasesengura amakuru y’ubuzima cyifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Health Intelligence Center/ NHIC) gikomeje gufasha u Rwanda gufata ibyemezo by’ubuzima biboneye. Mu Nama Mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guharanira iterambere iteraniye i Geneva mu Busuwisi, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwungukira byinshi […]

Continue Reading

Perezida Trump yateguje Iran kuyifungira inzira muri Hormuz.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigiye kongera gufungira ubwato bw’ubucuruzi bwa Iran inzira bunyuramo mu Muhora wa Hormuz no gusoresha ubw’ibindi bihugu buhanyura. Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 mu gihe ingabo za Amerika n’iza Iran zikomeje kurwanira mu Burasirazuba […]

Continue Reading

Gisagara: Hatahuwe litiro 3,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakorwaga mu ruvangitirane rw’ibishobora kubyara uburozi

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, bamennye litiro zirenga 3,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “Nyirantare”, zafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bwinyambo, Akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko izi nzoga zafashwe ziramennwa nyuma […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo imaze gutunganya amadosiye ibihumbi 53 y’abanyamahanga igomba kwirukana.

Afurika y’Epfo yatangaje ko mu byumweru bishize yatangiye gutunganya amadosiye y’abanyamahanga 53.449 bagomba gusubizwa mu bihugu bakomokamo. Iyi mibare yatangarijwe i Pretoria na Minisitiri w’Ubutabera, Mmamoloko Kubayi, usanzwe ari n’Umuyobozi wa Komite ihuriweho na za minisiteri ishinzwe ibikorwa by’abimukira (Inter-Ministerial Committee on Migration – IMC), ubwo yatangaga amakuru ku ngamba za Leta zigamije gucunga neza […]

Continue Reading

Umunyamerika Ashton Hall na Kagarara Ashton Small bageze mu Rwanda bakiranwa ubwuzu

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye mu myitozo ngororamubiri, umaze iminsi agirira ingendo mu Bihugu binyuranye ku Mugaban wa Afurika akorana n’Umunyarwanda wamenyekanye nka Kagarara ubu wiswe Ashton Small, bageze mu Rwanda bakiranwa ubwuzu. Aba bombi kimwe n’Umuhindi na we bise Indian Ashton Hall, bamaze iminsi bakorera ingendo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika, kuri iyi […]

Continue Reading

Umunyezamu Ntwari Fiacre yabonye ikipe nshya

‎Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre, yatijwe mu ikipe nshya ya Kruger United ikina Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo avuye muri Kaizer Chiefs Uyu munyezamu w’imyaka 26 yahawe amasezerano y’umwaka umwe w’intizanyo kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina bityo yongere agarure icyizere ndetse n’urwego rwe rwo hejuru. ‎Iki cyemezo cyafashwe nyuma […]

Continue Reading

Tombola ya CECAFA yasize amakipe yo Mu Rwanda yisanze mu matsinda Akomeye.

Ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda rikomeye hamwe n’ibigugu birimo Al Hilal SC na Tusker FC muri tombola y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yabaye kuri uyu wa Gatanu mu cyumba cy’itangazamakuru cya Stade Amahoro. ‎APR FC na yo ihagarariye u Rwanda yashyizwe mu rindi tsinda rigoye rigizwe n’amakipe akomeye mu Karere arimo Gor Mahia […]

Continue Reading

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru.

Brigade ya 507 y’ Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho […]

Continue Reading