Ijwi ryabo ryumvikanye: Amande y’abamotari yagabanutse bikomeye

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bagiye guhumeka ku buryo bushya nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igabanyije amande yacibwaga abatwaye nabi, by’umwihariko bo. Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yatangaje ko amande yacibwaga abamotari agiye kugabanywa ku kigero kigaragara, aho yatanze urugero ko ahahoze hacibwa 25,000 Frw, ubu hazajya hacibwa 10,000 Frw […]

Continue Reading

Muyaya yavuze impamvu Tshisekedi yavuye ku izima, akemera ibiganiro na M23

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yagaragaje ko impinduka zagiye ziba ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo ari zo zatumye Perezida Félix Tshisekedi ava ku izima, akemera kuganira n’ihuriro AFC/M23. Mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, Tshisekedi yavuze inshuro nyinshi […]

Continue Reading

Abasirikare ba FARDC n’abapolisi bahungiye kuri MONUSCO batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare n’abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bamaze amezi bidegembya mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa mu murwa mukuru Kinshasa. Ni igikorwa cyatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025, nyuma y’uko aba barwanyi bahungiye kuri MONUSCO mu mpera za Mutarama uyu mwaka, ubwo M23 yafataga […]

Continue Reading

Atletico Madrid yasinye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda

Ikipe ya Atlético de Madrid yabaye iya mbere yo muri Espagne yinjira mu bufatanye n’ubukangurambaga bwa Visit Rwanda, isanga andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi barimo Arsenal, Bayern Munich, na Paris Saint-Germain (PSG). Ku wa kabiri, Atlético de Madrid yatangaje ko yasinye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda, agashyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha […]

Continue Reading

Ingabo za SADC zari mu burasirazuba bwa RDC zatangiye guhata zinyuze mu Rwanda

Kuva kuri uyu wa 29 Mata 2025, ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika (SADC), zakoreraga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zatangiye urugendo rwo gutaha, zinyuze mu Rwanda. Izi ngabo zirimo izo muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, zari zoherejwe muri RDC mu rwego rwo gufasha guhangana n’umutwe […]

Continue Reading

Yasabye imbabazi Pastor Julienne nyuma yo ku mwita intumwa ya Satani

Uwiyise Bakame ku rubuga rwa ‘X’ wari uherutse kwita Pastor Julienne Kabanda intumwa ya Satani, yamusabye imbabazi, ahamya ko yabikoreshejwe n’amarangamutima yamugushije mu cyaha. Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwa ‘X’, agaragaza ko asaba imbabazi kandi yiteguye kutazongera kugwa mu makosa nk’ayo yakoze. Ati “Banyarwanda […] muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi […]

Continue Reading

Menya imyaka bisaba ngo umusirikare w’u Rwanda ahabwe ipeti rishya

Mu bihe bitandukanye hasohotse amatangazo azamura abasirikare mu mapeti bamwe bakibaza aho bishingira. Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena ko umusirikare w’u Rwanda wo ku rwego rwa Ofisiye ahabwa ipeti rishya nyuma y’igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ine bitewe n’ipeti afite. Mu buzima umuntu aravuka agakura, yamenya ubwenge akifuza kugera kuri byinshi. No mu […]

Continue Reading

Igitutu kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wanze kohereza abimukira mu Rwanda

Bamwe mu banyapolitike bakomeye mu Bwongereza batangiye kotsa igitutu Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, bamushinja gutesha agaciro amasezerano igihugu cye cyari gifitanye n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira kandi nta kindi gisubizo afite. Muri Nyakanga 2024 ubwo Keir Rodney Starmer n’ishyaka rye ry’Abakozi batorerwaga kuyobora u Bwongereza bahise batangaza ko batesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu […]

Continue Reading

U Bubiligi burashaka gukoresha Perezida Museveni mu kunga umubano warwo n’u Rwanda

Mu kwezi gushize u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, runategeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo. Iki cyemezo cyajyanye n’ibindi bikorwa, birimo guhagarika imishinga y’iterambere u Bubiligi bwari bufite mu Rwanda, yari ifite agaciro k’arenga miliyoni 95 z’Amayero. Imiryango itari iya Leta yaba iyo mu gihugu na mpuzamahanga, ishingiye ku myemerere […]

Continue Reading

Umutoza wa Rayon sports yakomoje kuri bimwe bamwe bise ‘ikinamico’ nyuma y’uko APR FC inyagiye Rutsiro FC ibitego 5-0

Umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa, yavuze ko hatabaye ubutabera nyuma y’uko APR FC itsinze Rutsiro FC ibitego 5-0, ku mukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, aho APR FC yatsinze ibitego byinshi byinjijwe na Djibril Quattara, […]

Continue Reading