Uwangaga kwiyunga kuri FDLR baramwicaga: Ubuhamya bw’Abanyarwanda bavuye muri RDC.

NEWS

“FDLR na Nyatura baradufataga bagashaka kutujyana kubafasha kurwana ngo turi Abanyarwanda, uwanze ku biyungaho bakamutwara mu ijoro ntitumenye aho bamutwaye, ariko nyuma bakatubwira ko bishwe.” Aya ni amwe mu magambo ya Dushime Janvier w’imyaka 28 wahungutse aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dushime watahutse aturutse muri Kitchanga yavuze ko umuryango we usanzwe utuye mu yahoze ari Komini Rwerere muri Perefegitire ya Gisenyi, kuri ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Ni umwe mu Banyarwanda 317, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, batahutse ku wa Gatanu, tariki 24 Mata 2026. Batashye banyuze ku mupaka munini wa Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakirwa na Leta y’u Rwanda, bahita berekeza mu kigo banyuzwamo igihe gito cya Kijote mu Karere ka Nyabihu.

Aba Banyarwanda 133 batahutse biganjemo abana kuko ari 226, abagore 76 n’abagabo 15.

Mu kiganiro Dushime yagiranye na IGIHE, yavuze ko yahunganywe na nyirasenge waje kwitaba Imana, akaba atahutse kubera ubuzima bugoranye yari abayeho.

Ati “Ubuzima bwanjye bwose sinigeze nkandagira mu ishuri kuko nabaga mu buzima bwo kuragira inka, Nyatura na FDLR zikirirwa zitwirukaho ngo turi Abanyarwanda, twahingaga bakabisarura, ku buryo twari tubayeho nabi. Ntashye kubera ubuzima bubi nari mbayemo.”

Akiri Valens w’imyaka 50 nawe uri mu Banyarwanda 317 batahutse, yavuze ko yahunze mu 1998 ajya ahitwa i Rusongati, ahava agiye muri Karenga aho yakoraga akazi ko gutema ibiti. Yishimiye ko yagarutse mu Rwanda.

Ati “Twakomeje kugumayo duca inshuro twumva ko hari icyo tuzageraho ariko byaranze, kuko gukorera mu gihugu cy’abandi biragoye. Uyu munsi ndishimye kuko ntahanye n’umugore n’abana barindwi, kandi ndifuza gukora ngatera imbere.”

Yakomeje avuga ko mu 2023 ubwo intambara yari irimbanyije yaje guhungira ahitwa Rugali, ari naho yahungutse aturutse, gusa yahasanze amatsinda abwira abantu ko umuntu utashye mu Rwanda bamwica ariko nawe yasanze ari ukubeshya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abatashye ko baje mu gihugu cyita ku mibereho y’abaturage bose.

Ati “Mugarutse mu rugo, mu gihugu cyita ku baturage bacyo, musanze abayobozi bita ku mibereho myiza y’abaturage nta vangura, turabashishikariza kuzahita mujyana abana ku bigo by’amashuri, muzane imbaraga mufite duteze imbere igihugu cyacu, kuko mu Rwanda ari amahoro.”

Yaboneyeho kubasaba kwibutsa abasigaye mu mashyamba ya Congo gutaha.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Abanyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikiriza HCR kugira ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyababyaye.

Abahungutse iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro ka 40.800 Frw.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *