Abarenga 100 bishwe n’umwuzure

Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiza (Nsema) cyatangaje ko umwuzure watewe n’imvura y’amahindu, wishe abantu bagera ku 110 mu bice bitandukanye by’iki gihugu ku wa 30 Gicurasi 2025. Umuyobozi Mukuru wa Nsema, Abdullahi Baba-Arah, yasobanuye ko uduce twibasiwe cyane n’uyu mwuzure ari Tiffin Maza na Anguwan Hausawa duherereye mu karere ka Mokwa. Yagize ati “Amazi […]

Continue Reading

Joseph Kabila yaganiriye n’abayobora AFC/M23

Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’ihuriro rya AFC/M23 rimaze ihihe mu ntambara y’amasasu na Politike n’ubutegetsi bw’icyo gihugu. Amafoto yashyizwe ahagaragara na Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, ku wa 30 Gicurasi 2024, yerekana Nangaa na Bertrand Bisimwa wa M23 bari kumwe na Joseph […]

Continue Reading

KAMONYI: Umusaza w’imyaka 62 yacyuye indaya imupfiraho

Mu karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru  y’umusaza w’imyaka 62 bivugwa ko yacyuye umugore ukora uburaya, nyuma akaza gupfira iwe mu buryo butunguranye. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruyenzi, mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda. Uyu musaza, utuye mu nzu ye wenyine, ngo yari yasohokanye n’uyu mugore mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki […]

Continue Reading

Minisitiri w’Ubutabera wa RDC yambuwe ubudahangarwa

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yambuye ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba Tungunga, ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mafaranga yari yarateganyirijwe kubaka Gereza ya Kisangani mu Ntara ya Tshopo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 29 Gicurasi 2025 nyuma yo kwakira raporo ya Komisiyo yihariye yari ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Umushinjacyaha […]

Continue Reading

Abasirikare babiri b’u Rwanda bapfiriye muri Centrafrique mu 2024 bahawe imidali na Loni

Umuryango w’Abibumbye watanze imidali y’icyubahiro ku basirikare n’abapolisi baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi barimo babiri b’u Rwanda biciwe muri Centrafrique. Ni umuhango wabaye ku wa 29 Gicurasi 2025 witabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres ari nawe watanze iyi midali yitiriwe Dag Hammarskjold. Abanyarwanda bahawe iyi midali ni Sergeant […]

Continue Reading

Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi

Agakiriro gakorerwamo imirimo y’ububaji no gusudira mu Murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars , yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa  cyanda  z’igitondo. Yongeyeho ko kugeza ubu hataramnyekana icyateye iyi […]

Continue Reading

Kabila yaganiriye n’abahagarariye amadini

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yaganiriye n’abahagarariye amadini n’amatorero. Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ibi biganiro byabereye mu gace ka Kinyogote. Kinyogote ni agace kari mu bilometero bigera mu 10 uvuye mu Mujyi wa Goma. Karimo urugo rwa Kabila. Ihuriro AFC/M23 tariki ya 26 […]

Continue Reading

Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Astana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we w’icyo Gihugu, Kassym-Jomart Tokayev n’abandi bayobozi baturutse hirya no hino ku Isi mu gufungura Inama Mpuzamahanga ya Astana ‘International Forum’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama irimo kubera i Astana muri Kazakhstan. Mu ijambo […]

Continue Reading

Museveni yavuze ko Leta ya RDC ifite uruhare mu mutekano wazambye

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahamije ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bufite uruhare mu mutekano wazambye mu gice cy’uburasirazuba. Ni igitekerezo uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ku wa 28 Gicurasi 2025, ubwo yatangiraga kuyobora urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano ndetse n’ubufatanye bwa RDC n’akarere, yashyizweho umukono mu 2013. […]

Continue Reading

Gen Mubarakh Muganga na bagenzi be bo muri Afurika bahuriye muri Kenya

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo bo muri Afurika iri kubera muri Kenya kuva ku wa 29 Gicurasi 2025. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Dr. William Samoei Ruto wa Kenya, yitabiriwe n’abagaba bakuru bo mu bihugu 38 ndetse n’abasirikare bakuru bayobora ingabo za Leta Zunze Ubumwe […]

Continue Reading