Kigali: RIB yafashe uwasambanyaga abakobwa abashukisha akazi

NEWS

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umugabo ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi.

Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranyweho icyaha yabaga muri groupe ya WhatsApp yitwa ’shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye.

Uyu igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye i Shyorongi.

Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi y’aho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.

Uyu mugabo yafashwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure. Hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.

Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi n’aka Bugesera.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo uyu mugabo afatwe, inaburira n’undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi kuyihagarika kuko bitihanganirwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *