RSSB Tigers yakoreye amateka imbere y’abarimo Perezida Kagame yegukana BAL 2026.

Ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League 2026 itsinze Petro de Luanda imbere y’abarimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ni mu mukino wa nyuma wa BAL 2026 wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n’ebyiri muri BK Arena yari yakubise yuzuye. […]

Continue Reading

Abaminisitiri b’Ubuzima muri EAC bategerejwe mu nama y’igitaraganya kuri Ebola

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko abaminisitiri b’ubuzima bo mu bihugu biwugize bagiye gukora inama idasanzwe igamije kuganira ku cyorezo cya Ebola. Iyo nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ku matariki ya 1 n’iya 2 Kamena 2026. Iyi nama izibanda ku gusuzuma uko icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu karere no gushaka ingamba zifatika zo kugikumira, […]

Continue Reading

King James yemeje ko hari umunsi wa kabiri w’igitaramo cye.

King James n’itsinda ry’abo bafatanyije gutegura igitaramo cye ‘20 Years of King James’, bemeje ko bamaze gushyiraho umunsi wa kabiri nyuma y’uko amatike y’umunsi wa mbere ashize ku isoko mu gihe cy’iminsi itatu. Ibi King James na Bruce Intore uhagarariye ‘Intore Entertainment’ iri gufasha uyu muhanzi ibijyanye no gutegura iki gitaramo, bavuze ko bashyizeho uyu […]

Continue Reading

BAL 2026: Icyizere cyo kwegukana igikombe ni cyose muri RSSB Tigers.

Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka, yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzegukana BAL 2026, n’ubwo uzaba ari umukino ukomeye bazahuramo na Petro de Luanda. Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n’Ebyiri muri BK Arena. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Henry Mwinuka yagaragaje ko biteguye kuzegukana igikombe. Ati “Ni umukino […]

Continue Reading

Perezida Trump yasoje inama ikomeye kuri Iran nta mwanzuro afashe

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasoje inama ikomeye yamaze amasaha abiri mu cyumba cy’ibihe bidasanzwe [Situation Room] nta mwanzuro ufatika atangaje. Yigaga ku cyakorwa ngo intambara ya Iran ihagarare. Iyi nama yahuje Perezida Trump n’abajyanama be mu by’umutekano w’igihugu. Mbere y’uko iyi nama iba, Perezida Trump yari yatangaje ko agiye gufata […]

Continue Reading

Ghana: Hemejwe umushinga w’itegeko rihana ubutinganyi n’ababushyigikira.

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko rishya rigamije gukaza ibihano ku bikorwa by’ubutinganyi no ku bantu babushyigikira, mu cyemezo gikomeje guteza impaka zikomeye haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko umuntu uvuga cyangwa utangaza ko ari umutinganyi ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itatu. Unashyiraho ingingo isaba […]

Continue Reading

Kirehe: Abantu 15 bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe.

Abaturage 15 bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ku mutobe wari wenzwe n’umuturage mugenzi wabo, bigakekwa ko ushobora kuba wahumanyijwe. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyamikoni mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe. […]

Continue Reading

Ramos Rogerio yagizwe umutoza w’abazamu mu Amavubi.

Umunya-Brazil Ramos Dal Solio Rogerio yagizwe umutoza mushya w’abanyezamu mu Ikipe y’Igihugu y’Abagabo (Amavubi). Byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mugabo w’imyaka 52 wabaye umunyezamu, asimbuye Mugabo Alex wari umaze imyaka ine muri izo nshingano. Ramos yatoje amakipe y’ibihugu arimo u Buhinde […]

Continue Reading

Ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byayobeye muri Romania bikomeretsa babiri

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Romania yatangaje ko indege nto zitangira abapilot(drones) z’u Burusiya zarashe ku nyubako yo guturamo iri Mujyi wa Galati uherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’iki gihugu hakomereka abantu babiri.  Reuters yatangaje ko icyo gitero cyabaye mu ijoro ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, ubwo u Burusiya bwashakaga kurasa […]

Continue Reading

Unity SC yabwiye FERWAFA ko ititeguye gukina Icyiciro cya Mbere.

Nyuma yo gutsindira kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino 2026-27, ikipe ya Unity SC yandikiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ibumenyesha ko ititeguye gukina muri iki Cyiciro kubera ikibazo cy’amikoro. Mu kwezi gushize ni bwo hamenyekanye amakipe abiri yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere [BK Pro League] […]

Continue Reading