Perezida Kagame yakiriye Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yarikiriye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria bagarana ku ngingo zitandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bibazo bihari mu Karere ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zifite akamaro ku rwego rwa Afurika n’Isi yose. Ubutumwa buri kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu bukomeza bugira buti: “Aba bayobozi bombi […]

Continue Reading

Perezida Kagame ari mu kiruhuko

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’abatavuga rumwe na Leta ko “arembye”. Ku mbuga nkoranyamba hari hakwiye itangazo ryitiriwe igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame arwaye. Igisirikare cy’u Rwanda ryamaganye iri tangazo kivuga ko ari FAKE NEWS. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme […]

Continue Reading

Nyarugenge: Abagabo 10 batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho ubujura, aho bajyaga bategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakomeretsa. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire. Yavuze ko abakekwaho ubujura bafatiwe mu Mirenge ya Gitega na Mageragere ku Cyumweru tariki 22 […]

Continue Reading

APR FC yisubije Omborenga Fitina

Myugariro w’Ikipe y’igihugu, Amavubi, ukina ku ruhande rw’iburyo, Omborenga Fitina, wari umaze umwaka muri Rayon Sports, yasubiye mu ikipe ya APR FC. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje ko uyu mukinnyi yagarutse yayigaritsemo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025. Iyi kipe yanditse kuri X iti “Omborenga Fitina agarutse mu rugo gusoza ibyo atasoje.” […]

Continue Reading

APR FC yerekanye abakinnyi batanu bashya

Nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abakinnyi bamaze kuyisinyira ariko yo itarabivugaho, ikipe ya APR FC noneho yabishyizeho umucyo igaragaza abakinnyi batanu bashya imaze gusinyisha nk’abakozi ba yo bashya. Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, ikipe y’Ingabo yerekanye abakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji, Bugingo Hakim bavuye muri Rayon Sports, umunyezamu, Hakizimana Adolphe wavuye muri AS […]

Continue Reading

M23 yongeye gukozanyaho na Wazalendo

Imirwano ‘ikomeye’ ku wa gatandatu no ku cyumweru yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo muri teritwari ya Rutsuru mu gace ka Nyanzale mu ntara ya Kivu ya Ruguru ituma hari abasivile bahasiga ubuzima abandi barahunga. BBC ivuga ko iyo mirwano yatangiye kumvikana ku wa gatandatu ahitwa Kiyeye hagenzurwa na Wazalendo. Amasasu y’imbunda nini n’intoya […]

Continue Reading

Nyamasheke: Restaurant 40 zafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwafunze restaurant eshatu burundu izindi 37 zifungwa by’agateganyo kubera umwanda. Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku mu Karere ka Nyamasheke. Mu bugenzuri ubuyobozi bw’Akarere bwakoze, bwarebaga niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, niba bafite impuzankano y’akazi, niba ahakirirwa abakiliya hafite […]

Continue Reading

Lt Gen Yav Kabeya wahoze ari umwizerwa wa Tshisekedi yatawe muri yombi

Urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza rwataye muri yombi Lt Gen Jean-Claude Yav Kabeya wabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Félix Tshisekedi kuva mu 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi. Tshisekedi akijya ku butegetsi muri Mutarama 2019, yagize Lt Gen Yav Kabeya umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Maison Militaire). […]

Continue Reading

Babiri batambutsa ibiganiro kuri YouTube bafunzwe

Abagabo babiri batambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’, usanzwe unyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islam, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). RIB yatangaje ko bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, […]

Continue Reading

Kigali: Haje imodoka ikubura ikanakoropa imihanda

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi. Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho ugomba […]

Continue Reading