Umugabo yitwa Ntirivamunda Elie yishwe n’inyama

Ntirivamunda Elie, Umunyarwanda w’imyaka 40 ukomoka mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, yapfiriye mu karere ka Kisoro muri Uganda anizwe n’inyama ubwo yari mu kabari. Amakuru yatangajwe na Radio Boona avuga ko Ntirivamunda yari yasohokanye n’umukobwa we kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, nyuma y’igihe kinini batabonana. Mu ifunguro basangiye harimo inyama, ariko mu […]

Continue Reading

Bagabweho igitero mu ngo zabo Abantu 17 bahasiga ubuzima

Polisi y’Afurika y’Epfo yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo guhiga abantu bagabye igitero cyahitanye abantu 17, barimo abagore 15, mu ngo ebyiri zo mu mujyi wa Lusikisiki, iherereye mu Ntara ya Cape y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba. Umuvugizi wa Polisi, Athlenda Mathe, yatangaje ku wa Gatandatu ko abashinzwe umutekano bakomeje gushakisha abakekwaho ubu bwicanyi bwakorewe mu gitero cyabaye […]

Continue Reading

Rusizi: Arakekwaho gutwika ishyamba rya Leta

Umugabo wo mu Kagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi, arashakishwa n’ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano, akekwaho gutwika hegitari 2 z’ishyamba rya Leta ngo aratwika ibiyorero. Iryo shyamba ryahiye ni irihuriweho n’Umurenge wa Butare ndetse n’uwa Gikundamvura igice cya Gikundamvra mu Kagari ka Mpinga kikaba ari cyo cyibasiwe n’inkongi yaturutse ku biyoreel yatwikiraga mu […]

Continue Reading

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma itazihanganira abigisha inyigisho ziyobya abanyarwanda

Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare amadini n’amatorero agira mu iterambere ry’igihugu. Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’ cyabereye kuri Stade mahoro kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024. Ni igiterane cyitabiriwe n’abagera ku bihumbi 45 ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b’amadini n’amatorero, abikorera n’inzego z’umutekano. Minisitiri […]

Continue Reading

Dr. Nsanzimana yavuze ko Marburg atari yo gushyiraho Guma mu Rugo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko nubwo icyorezo cya Marburg yagaragaye mu Rwanda, nta kintu nta kimwe gihagaritswe ko abantu bakomeza imirimo yabo uko bisanzwe, ariko ugaragayeho ibimenyetso by’icyo cyorezo cya akihutira kujya kwisuzumisha. Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku ishusho y’uko icyo cyorezo gihagaze mu […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umusore yafatanywe insinga z’amashanyarazi z’aho yakoraga

Iyakaremye Samuel w’imyaka 26, wo mu Murenge wa Shangi wakoraga akazi ko gushyira mubazi z’umuriro w’amashanyarazi ku nzu z’abaturage aho i Shangi, yafatanywe utuzingo 18 tw’insinga z’amashanyarazi zikoreshwa muri mubazi, ahita atabwa muri yombi. Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, Umurenge wa Busenge mu Karere ka Nyamasheke mu ma saa mbiri n’iminota 20 z’umugoroba […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo Wakubiswe Azira Kugira Inama Umukire

Umugabo wo mu karere ka Muhanga yakubiswe bikomeye azira kugerageza kugira inama umukire wo muri ako gace. Iri sanganya ryabaye ubwo uwo mugabo yashakaga gufasha mu mwanzuro w’umwunganizi mu bucuruzi. Nk’uko byatangajwe kuri TV1 Rwanda, uyu mugabo yavugaga ko atari agambiriye ikibi, ahubwo yifuzaga gusa kugira uruhare mu bikorwa byo kunganira umukire mu kubaka ibikorwa […]

Continue Reading

Rusizi: Yahawe 24 000Frw ngo ajye kurangura inzoga ayakina urusimbi

Mu karere ka Rusizi, umusore w’imyaka 29 witwa Hakiruwizera Aaron yatawe muri yombi nyuma yo kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 24,000 n’umucuruzi wo muri uwo mujyi kugira ngo amurangurire inzoga. Nyuma yo guhabwa amafaranga, aho kujya kurangura izo nzoga, Hakiruwizera yayajyanye mu mikino y’urusimbi aho yahombye byose, asigara nta kintu afite. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, […]

Continue Reading

Kigali: Huzuye inyubako ya miliyoni 150 Frw yo guhangana na SIDA na kanseri

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya, huzuye inyubako yatwaye miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, izajya itangirwamo serivisi zo kwita ku bafite Virusi itera SIDA, kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no gusuzuma abagore kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere. Ni inyubako yatashywe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, ikaba […]

Continue Reading

Rwanda: Abantu 6 bamaze guhitanwa na virusi ya Marburg abanduye bamaze kugera kuri 26

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, agaragaza ko abantu bamaze kugaragaraho indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, bamaze kugera kuri 26. Ni amakuru yangajwe kuri uyu wa 28 Nzeri 2024, aho abarimo kuvurwa ari 20 naho abamaze guhitanwa nayo bakaba bakiri 6. Mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo igikorwa cyo gupima […]

Continue Reading