Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement uregwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, arusaba kumurekura by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko tariki ya 27 Werurwe 2026 itsinda ry’abakozi b’Umurenge wa Jabana basuye Uragiwenimana Anatole bareba uko ari gushyira mu bikorwa ibijyanye n’icyemezo yari yasabye cyo gusana inzu ye.
Iryo tsinda ryasanze aho gusana ahubwo Uragiwenimana yari ari kubaka inyubako nshya igizwe n’ibyumba bine by’amashuri atigeze asabira uruhushya, bumugira inama yo kubahiriza ibyo yari yemerewe. Ryamusabye kandi gukuraho inyubako yari yongeyeho ku neza, bitakorwa ibyo ari kubaka bikaba byasenywa.
Ubuyobozi bwasubiyeyo ku wa 31 Werurwe 2026, kureba niba koko ibyo yasabwe yarabyubahirije busanga atarabikoze, ubuyobozi buhita bushaka abantu bo kubisenya.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ubwo bari bari gusenya iyo nzu, Uragiwenimana yahamagaye umunyamakuru DC Clement, wahise atangira kugumura abaturage ababuza gusenya ayo mashuri.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yanabifatanyije no kwifashisha imbuga nkoranyambaga zitandukanye mu kwibasira ubuyobozi.
Hari nk’aho yagize ati “Ibi si ugusenya Clement, ahubwo ni ugusenya umutima, ni ugusenya igihugu kandi amateka azahinduka.”
Hari ahandi yandikiye Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ko “urubyiruko rwawe ruzabaho rute ko agahinda kagiye kutwica?”
Uhagarariye Ubushinjacyaha kandi yagaragaje ko DC Clement yanakoresheje amagambo agaragaza ko ibiri gukorwa bimeze nka Jenoside.
Icyo gihe yagize ati “Ubundi ubuyobozi bw’ik’igihe bumaze iki? Jenoside yongeye kugaruka mu Rwanda, ibyabaye 1994 ntaho byigeze bijya? Abanyarwanda bari bamaze kunga ubumwe none ibyabaye biragarutse.”
Niyigaba ngo yahise afata Umuyobozi Ushinzwe Imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor, aramuniga amuciraho ishati akizwa n’abapolisi.
Nyuma y’aho kandi Niyigaba ngo yafashe itafari amena ikirahure cy’imodoka Mutangana yari yahungishirijwemo, acisha ukuboko aho yamennye ashaka gufata wa mu enjeniyeri w’Umurenge.
Yaje gufata amabuye atera kuri ya modoka ndetse asaba n’abaturage kumutera ingabo mu bitugu batera ubuyobozi amabuye kuko yavugaga amagambo atari meza yo kwangisha ubuyobozi abaturage.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko impamvu zikomeye zituma DC Clement akekwaho ibyaha zishingiye ku kuba yarangishije rubanda ubutegetsi buriho mu ruhame akoresheje imvugo zitari nziza ndetse akanatera n’imvururu mu baturage.
Hari kandi kuba yarashishikarije abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, yanga ko inyubako zikurwaho kandi zarubatswe bidakurikije amategeko, kuba yarakoreye urugomo umuyobozi ushinzwe imyubakire mu murenge, kuba yaranigishije umunyerondo igisate cya ‘block cement’, kuba yaramennye imodoka no kuba yarakoresheje amagambo mabi ku butegetsi bw’igihugu.
Bwanagaragaje kandi ko mu mabazwa ye, Niyigaba Clement, yemeye ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi cyane, akavuga ko iyo baza kuba barakurikije amategeko ibyo byose bitari kuba.
Yavugaga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya ngo kuko yari afatanyije uwo mushinga na Uragiwenimana bityo ko yatekerezaga igihombo agize, bigatuma akora ibyo yakoze.
Bwanashingiye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya batandukanye bari aho ibyo byabereye barimo umunyerondo watanze ikirego n’abandi.
Bwagaragaje ko bushingiye kuri izo mpamvu, busaba ko DC Clement yakurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza kuri ibyo byaha akurikiranyweho.
DC Clement yagaragaje ko aziranye na Uragiwenimana kuva kera kuko biganye mu mashuri yisumbuye ariko batangiye gukorana mu 2023.
Mu 2024 ni bwo batangije ishuri aho DC Clement we yahembwaga agera kuri miliyoni 1 Frw buri kwezi, bahera ku banyeshuri 50.
Nyuma baje kwemeranya gufatanya ishoramari kuko bifuzaga kwagura ishuri nyuma yo gusurwa na NESA, bemeranya ko Uragiwenimana azaha Clement 30% by’imigabane ariko na we akazishyura miliyoni 50 Frw.
DC Clement yagaragaje ko yafunzwe yari amaze kwishyura miliyoi 25 Frw kandi ko yari afatanyije ishoramari na Uragiwenimana.
Yemeye ko bajya gusaba icyemezo cyo kubaka, basabye icyemezo icyo gusana aho kuvuga ko bagiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri kuko aho ubutaka bwari buri hari mu buhinzi.
Ati “Natekerezaga ko baramutse baje bagasanga turi kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baduhagarika ariko bakadusaba guhinduza imikoreshereze y’icyangombwa cy’ubutaka. Ayo ni amakosa twakoze akomeye cyane, tunicuza tunasabira imbabazi.”
DC Clement yagaragaje ko atigeze yitambika icyemezo cyo gusenya, ahubwo ko guhera ku wa 27 Werurwe 2026 batangiye kwisenyera ndetse banemererwa iminsi 15 yo kuba bamaze gusenya.
Ku wa 31 Werurwe Ushinzwe imyubakire yongeye kugaruka ababwira ko bari gusenya gahoro, yizanira abo kubasenyera ayo mashuri kandi bo bifuzaga ko nibura ibikoresho bari bakoresheje bubaka byari no kwifashishwa nyuma.
Mu marira menshi, DC Clement yagaragaje ko yababajwe bikomeye no kubona umushinga wari umaze gutwara miliyoni 58 Frw uri gusenywa.
Yemeye ko yafashe Mutangana mu ijosi nyuma yo kumusenyera abitewe n’umujinya ariko abaturage bakamufata bamubuza kugira icyo amutwara.
Ku bijyanye no kumena ikirahure cy’imodoka, yagaragaje ko atigeze akoresha ibuye nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze.
DC Clement yagaragarije Urukiko ko ibyo yakoze byose yabitewe n’umujinya w’umuranduranzuzi utari ngombwa yagize.
Ati “Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu.”
Yerekanye ko nyuma yo gufungwa yanasabye imbabazi abo yahemukiye barimo n’ushinzwe imyubakire mu murenge wa Jabana ariko gitifu w’umurenge we yanze kumubabarira.
Ku kijyanye no kwangisha ubutegetsi abaturage, Clement yavuze ko nta bundi buyobozi azi kuko yavutse mu 1996 bityo nta bundi yabugereranya nabwo.
Yasabye ko Urukiko rwategeka ko yakurikiranwa ari hanze kuko ari ubwa mbere yari akoze icyaha. Yabwiye urukiko ko afite umuryango kandi baheruka kubyara impanga kuri ubu zifite amezi arindwi ndetse n’umugore yagize uburwayi bw’umugongo.
Yemereye Urukiko kandi ko ashobora gutanga ingwate y’inzu afite mu Busanza ifite agaciro ka miliyoni 150 Frw kandi ko n’ibindi yategekwa yabyubahiriza.
Muri uru rubanza yunganiwe Me Dative Uwizeyimana na Me Bayisabe Irene, bifashishije ingingo z’amategeko mu kugaragaza ko uwo bunganira yakurikiranwa adafunzwe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

