Perezida wa Sena y’u Rwanda n’Ambasaderi w’u Bushinwa baganiriye ku bufatanye

Kuri uyu Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Kalinda, ari kumwe na Visi Perezida ushinzwe amategeko n’ubutabera Nyirahabimana Soline, ndetse na Visi Perezida ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Mukabaramba Alvera, bakiriye Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi. Mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi, barebeye hamwe uburyo bwo gukomeza gushimangira […]

Continue Reading

Burera: Cyanika babangamiwe n’abajura biba amatungo n’abapfumura inzu

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwibasira aka gace, aho abajura bibasira amatungo yabo ndetse bakajyana no gupfumura inzu, bigatuma bumva umutekano wabo utameze neza. Basaba inzego zishinzwe umutekano gukurikirana iki kibazo kimaze amezi atandatu gikura umutuzo mu baturage. Abo baturage bavuga ko ubujura bwatangiye […]

Continue Reading

Minisitiri Nduhungirehe yizeye ko u Rwanda rutazasabwa guha inzira abandi bacanshuro bari muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kongera gusabwa guha inzira abacanshuro bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe batsindwa n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 29 Mutarama 2025, M23 yohereje abacanshuro barenga 280 bifatanyaga n’ingabo za RDC mu kuyirwanya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […]

Continue Reading

U Rwanda na Maroc byagiranye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere

U Rwanda na Maroc byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye no guteza imbere ingendo zo mu kirere yitezweho gukomeza koroshya ubuhahirane n’ingendo hagati y’ibihugu byombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo impande zombi zitabiraga Inama Mpuzamahanga y’Umuryango ushinzwe Indege za gisivili, ICAO, iheruka kubera i Monreal muri Canada. U Rwanda […]

Continue Reading

Buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe muri Niger ahabwa arenga miliyoni 14 Frw ku mwaka

Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) ruha buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe by’agateganyo muri Niger ibihumbi 10 by’Amadolari (miliyoni 14,5 Frw) yo kumutunga buri mwaka. Aba ni Major Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri ushinzwe umurimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Col. Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Sagahutu […]

Continue Reading

Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL). Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2025. Ni ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika cyamamaje muri Shampiyona […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kunguka ikoranabuhanga riyunguruza amazi imirasire y’izuba

Mu bihe biri imbere mu Rwanda hazaba haboneka amazi meza yayunguruwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’amavomo akoresha sisitemu itanga amazi ari uko umuntu yishyuye na yo ikoresha ingugu z’imirasire y’izuba. Uwo mushinga ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Ikigo INNOCEP Inc. cyo muri Koreya y’Epfo, rikazaba rizazanwa mu Rwanda na rwiyemezamirimo Johnson Penn ukomoka muri Cameroon. […]

Continue Reading

Mubarak Munyagwa uhatanira kuyobora Uganda yamaganye Igiswahili avuga ko azagisimbuza Igifaransa

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda, Mubarak Munyagwa, yasezeranyije Abanya-Uganda ko nibamutora azakura ururimi rw’Igiswahili mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu, akarusimbuza Igifaransa. Mubarak Munyagwa uhagarariye ishyaka rya CMP, ni umwe mu bakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe mu 2026. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Munyagwa yavuze ko Ururimi […]

Continue Reading

Uganda: Minisitiri w’Intebe yakuriye inzira ku murima abategereje impinduka mu matora ya Perezida

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, yahaye urwamenyo, Abanya-Uganda biteze impinduka nyuma y’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2026. Bamwe mu butavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, bifuza ko habaho impinduka, hakaza undi usimbura uyu umaze imyaka hafi 40 ku butegetsi. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka […]

Continue Reading

Impamvu Radio Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana

Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) igiye kumara hafi ukwezi itumavikana ku mirongo ibiri yombi yumvikaniragaho, uretse gusa ibyo inyuza ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Radio Salus igiye kumara ukwezi itumvikana dore iko iheruka kuvuga mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka. Icyo kibazo cyatangiye mu mpera za Kanama […]

Continue Reading