Rutsiro: Babiri batwawe n’Umugezi wa Koko umwe ahasiga ubuzima

Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro batwawe n’umugezi wa Koko ubwo bageragezaga kuwusimbuka umwe ahasiga ubuzima, undi abasha koga avamo ari muzima.   Ibi bibaye nyuma y’uko ikiraro cyo kuri uyu mugezi kimaze imyaka 5 cyaragiye kubera ibiza, abaturage ntibashyirirweho icyo kwifashisha.   Twagirayezu Pelagie, n’umwe mubatwawe n’uyu mugezi ku mugoroba wo kuri uyu […]

Continue Reading

Rubavu: Akanyamuneza ni kose, Icyapa cyo kwa Rujende cyasubijweho

Abakorera mu isoko rikuru rya Gisenyi akanyamuneza ari kose nyuma y’uko bamenye ko bashyiriweho icyapa gisimbura icyo kwa Rujende cyegereye isoko.   Ibi babigarutseho nyuma y’ikiganiro cyahuje inzego zitandukanye ziganira ku cyemezo cy’Inama njyanama cyo gusubizaho icyapa cyari cyaravanweho mu mujyi wa Gisenyi.   Umubyeyi witwa Maman Grace ukorera mu isoko rya Gisenyi yagize ati […]

Continue Reading

Rutsiro: Uwahoze ari Gitifu afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga ya Mutuelle z’abaturage

Uwahoze ari Gitifu w’Akagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga arenga ibihumbi 200 Frw ya Mutuelle de Sante yahawe n’abaturage ntayageze muri konti.   Uwiringiyimana Jean de Dieu, amafaranga akekwaho kurigisa,  yayahawe n’abaturage akiri mu nshingano zo kuyobora akagari, nyuma aza guhindura imirimo ajya kuba Mwarimu ku ishuri ribanza.   Nyuma […]

Continue Reading

Umwe mu nkingi za mwamba mu Muziki w’Uburengerazuba agiye gusohora EP iriho indirimbo 7

Umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wo  mu ntara y’iburengerazuba, Patient Ntwali, ukoresha Fica Magic nk’izina ryo ku rubyiniro agiye gusohora Extended Play (EP) iriho indirimbo 7 yitiriye “Ibituruta” nk’imwe mu ndirimbo ziyigize.   Ibituruta EP ya Fica Magic, Umwe mu baririmbyi bazwiho guhogoza izajya hanze kuwa gatandatu, tariki 06 Mutarama 2024, nk’uko yabitangarije […]

Continue Reading

Abakorera mu Isoko rishaje rya Gisenyi barataka ibihombo bikabije

Bamwe mu bakorera mu isoko rishaje rya Gisenyi barataha ibihombo bikabije baterwa n’imvura, kubera ko isakaro ryaryo rishaje.   Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko iri soko ari irya kera bakeneye kwimurirwa mu isoko rishya rimaze imyaka 12 ryubakwa.   Rwagasana Silas, Avuga ko amaze imyaka irenga 40 akorera mu isoko rya Gisenyi, ni […]

Continue Reading

Bwa mbere habonetse uburyo wakoresha ukamenya igihe uzapfira

Abashakashatsi bo muri Denmark bavumbuye uburyo bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwiswe life2vec bushobora kugaragaza ibihe byaranze ubuzima bw’umuntu n’igihe ashobora kuzapfira. Mu bushakashatsi bwabo bagaragaje ko mu gihe life2vec ikoresha amakuru atomoye yerekeye uko umuntu ariho mu bihe by’ubu, igaragaza ibyo azahitamo gukora mu bihe bizaza n’uko ubuzima bwe bwose buzagenda kugeza apfuye. Umwarimu muri Kaminuza […]

Continue Reading

Tshisekedi akomeje kurusha abandi amajwi bimuha amahirwe yo gukomeza kuyobora RDC

Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kwanikira bagenzi be bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Tariki ya 22 Ukuboza 2023 ni bwo Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, CENI, yatangaje umusaruro wa mbere wavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu; ihereye ku batoreye hanze, mu bihugu bitanu. CENI yerekanye ko mu Bufaransa, Tshisekedi yagize amajwi […]

Continue Reading

“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice

Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo. Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite […]

Continue Reading

Kuki RCS yahaye uruhushya CG (Rtd) Gasana Emmanuel rwo gusohoka mu Igororero?

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora ,RCS, rwahaye Gasana Emmanuel, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, uruhushya rwo gusohoka muri Gereza, akitabira ubukwe bw’umwana we. Kuva ku wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Gasana yababariwe n’Umukuru w’Igihugu, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo. Amakuru yizewe avuga ko Gasana atababariwe nk’uko […]

Continue Reading

Kiriziya Gatolika mu Rwanda yamaganye icyemezo cyo gusezeranya ababana bahuje igitsina

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w’ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry’Imana n’Umuco Nyarwanda. Yabinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukuboza mu buryo busa n’ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia supplicans (Ukwizera kwambaza Imana) rwatangajwe n’Ibiro bya Papa Francis tariki 18 Ukuboza 2023. Muri […]

Continue Reading