Uganda: Okello wishe abana bane abateye ibyuma yahawe igihano cy’urupfu.

Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma. Ni icyaha yakoze ku wa 2 Mata 2026, ubwo yasangaga aba bana mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye i Kampala. Umwanzuro w’Urukiko Rukuru muri Uganda ruherereye i Kampala watangajwe kuri […]

Continue Reading

Iran na Amerika: Ibiganiro bikomeje kugorana nubwo hari icyizere gike cy’amahoro.

Mu gihe intambara n’ubushyamirane bikomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro bya dipolomasi biracyari mu nzira igoye, aho impande zombi zitarabona umuti wuzuye w’iki kibazo. Amakuru mashya agaragaza ko Iran iherutse gushyikiriza Amerika igitekerezo gishya cy’amahoro binyuze mu bahuza bo muri Pakistan. Icyo cyifuzo kigamije mbere na mbere gufungura inzira y’amazi […]

Continue Reading

Urukiko rwategetse ko DC Clement afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutegetse ko ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma ibyaha bine akekwaho abikurikiranwaho afunze. Urukiko rwagaragaje ko indi mpamvu rwashingiyeho rutegeka ko Niyigaba akurikiranwa afunze ari uko atabashije kugaragaza ingaruka umuryango we wagizweho no kuba akurikiranywe mu […]

Continue Reading

Uganda: Abahanzi bagiye kujya bahembwa buri uko ibihangano byabo bicuranzwe

Muri Uganda hatangiye gushyirwaho utwuma dukurikirana uko indirimbo z’abahanzi zicurangwa, kugira ngo bibafashe guhembwa amafaranga akwiye, ku bihangano byabo byacuranzwe. Kuba abahanzi bakora ibihangano ariko ntibinjize uko bicuranzwe, ni ikintu cyahoze kigaragara ko ari kimwe mu bituma badatera imbere cyangwa ugasanga umuhanzi abaye icyamamare ariko yazagera mu zabukuru akabaho mu buzima bumugoye bwiganjemo ubukene. Mu […]

Continue Reading

Kiliziya Gatolika mu iperereza ku bavuga ko bimitse Papa mu Rwanda.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko Kiliziya iri gukora iperereza ku biyita Abatowe bavuga ko baheruka kwimika uwo bise Papa wabo. Ni ibintu byatunguye benshi kubona hari abavuga ko bimitse Papa mushya kandi w’Umunyarwanda nyuma y’uko bikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yakwirakwiye, yerekana itsinda ry’abantu […]

Continue Reading

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira bibukije abanto ko “Kwitaba Ubugenzacyaha ni itegeko si ubusabe”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko iyo umuntu ahamagawe n’Umugenzacyaha ku mpamvu z’iperereza ategetswe kumwitaba, kuko kutabikora bigira ingaruka zo kuzanwa ku gahato nk’uko biteganywa n’itegeko. Mu kazi ka buri munsi, Urwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha buhamagaza abantu batandukanye hahamijwe gushaka amakuru afasha mu iperereza ku byaha ngo hamenyekane ukuri […]

Continue Reading

Mu gihugu hose hazaba hashyizwe sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bitarenze ukwezi kwa karindwi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi. Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, aho yavuze ko MININFRA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukorana mu rwego rwo kugeza ibikorwaremezo byo gucomeka ibinyabiziga mu Turere twose […]

Continue Reading

Minisitiri Ingabire Paula yatangaje ko hari kwigwa uburyo ko nta mwana uri munsi y’imyaka 16 uzemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko batangiye gutegura gahunda yo gukumira abana bafite imyaka 16 kumanura ku mbuga nkoranyambaga ku buryo batazongera kuzigiraho konti cyangwa kuzijyaho ngo barebe ibyashyizweho bari mu Rwanda. Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, bwagaragaje ko abana 46% bajya mu by’ikoranabuhanga bifashishije telefone zirimo iz’ababyeyi n’izabo. Mu mashuri hari mudasobwa zagenewe […]

Continue Reading

Ese Alliah Cool yateye gapapu Mutesi Jolly kwa Lugumi?

Amakuru ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga agaragaza impinduka zikomeye mu mubano w’ibyamamare bitatu. Mutesi Jolly na Saidi Lugumi bombi ntibagikurikirana kuri Instagram, ibintu byakuruye ibitekerezo byinshi mu bakoresha izi mbuga. Ibi bibaye nyuma y’uko Saidi Lugumi agaragaje ku mugaragaro amarangamutima afitiye Alliah Cool, aho yamwise “rukundo rwanjye” mu gitekerezo yashyize ku ifoto ye. Uyu […]

Continue Reading

Paris: Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA PSG yatsinzemo Bayern Munich

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yitabiriye umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri cya UEFA Champions League i Paris, aho ikipe ya PSG yamamaza Visit Rwanda yatsinze Bayern Munich. Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Parc des Princes i Paris, ikipe ya PSG yatwaye igikombe giheruka cya […]

Continue Reading