Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 1% kubera ibiganiro bya Amerika na Iran byasubitswe, ndetse ubwato bukomeza kudatambuka mu nzira ya Hormuz.
Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije [brent crude] kazamutseho 1,3% kagera ku Madolari ya Amerika 106,3.
Icyizere cyo kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba bwo hagati cyayoyotse ubwo Perezida Trump yasubikaga urugendo rw’itsinda ry’abayobozi ba Amerika bagombaga kujya muri Pakistan mu biganiro na Iran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yagiye muri Pakistan ariko intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner bagombaga kuganira ntibahageze kuko Perezida wa Amerika yari yamaze gusubika urwo rugendo.
Iran yafunze inzira ya Hormuz, Amerika na yo ifunga ibyambu bya Iran ku buryo inzira inyuramo umugabo igasiba undi. Imibare ya Kpler igaragaza ko ku Cyumweru tariki 26 Mata, muri Hormuz hanyuze ubwato bumwe bwikoreye ibikomoka kuri peteroli.
Mu Rwanda ibiciro kuva ku wa 17 Mata 2026, igiciro cya lisansi mu Rwanda cyarazamutse kigera kuri 2.938 Frw kuri litiro, naho mazutu ikomeza kuguma kuri 2.205 Frw kuri litiro.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

