Chris Brown yemeje ko yibarutse umwana wa kane.

Entertainment NEWS

Chris Brown yemeje ko yibarutse umwana wa kane, akaba ari we wa mbere abyaranye n’umukunzi we Jada Wallace.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 26 Mata 2026, Jada yagaragaje amafoto ateruye uruhinja ari mu bitaro. Bikuraho urjijo ku bibazaga niba koko atwite.

Nubwo Wallace atigeze avuga Chris Brown mu buryo butaziguye, uyu muhanzi we yagiye mu bitekerezo yandika ati “Taurus Gang” anashyiraho utumenyetso tubiri tw’imitima. Bisobanuye ko umwana wabo yavukiye mu kimenyetso cya Taurus kiranga abavutse hagati ya Mata na Gicurasi.

Kugeza ubu, yaba Chriss Brown cyangwa Wallace ntibaratangaza izina cyangwa igitsina cy’umwana, ariko ubutumwa bwa nyina wa Chriss Brown bugaragaza ko ashobora kuba ari umuhungu.

Uwo mubyeyi yanditse ahandikwa ibitekerezo kuri iyo foto arandika ati : “Ishya n’ihirwe kuri mwe. Ni umuhungu w’umuziranenge, tumuhundagazaho urukundo ibihe byose.”

Chris Brown asanzwe afite umukobwa witwa Royalty, yabyaranye na Nia Guzman; umuhungu witwa Aeko, yabyaranye na Ammika Harris; n’undi mukobwa witwa Lovely, yabyaranye na Diamond Brown.

Ibyo bitangajwe mu gihe Chriss Brown arimo gutegura uruhererekane rw’ibitaramo azahuriramo na Usher bise “The R&B Tour”. bisobanuye Raymond & Brown bizabera muri stade zitandukanye zo muri Amerika ya Ruguru.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *