Kuri uyu wa 27 Mata hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Nsengiyumva Fabien wo mu Mudugudu wa Kagusa, Akagari ka Karama Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma nyuma yo gukubitwa yabuze amafaranga 2,500 byo kwishyura umugore bari basambanye.
Abaturage bo muri uyu Mudugudu bavuga ko byatangiye ku Cyumweru, ubwo uyu mugabo yaganaga Mukansanzabaganwa Solange, uzwiho ibikorwa byo kwicuruza hanyuma Nsengiyumva akaza kwisakasaka agasanga adafite amafaranga yo kwishyura.
Batangiye kurwana ku mugoroba bigera mu ijoro ubwo ubuyobozi bwazaga bukahakura uyu mugabo ariko yanegekaye. Nyuma yo kujyanwa mu bitaro kuri uyu wa mbere yaje gupfa aguye mu bitaro bya Kibungo mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mukansanzabaganwa ukekwaho kumwica,
Hakizimana Charles yagize ati: “Mu masaha ya nijoro ni bwo twumvise umuntu ahondagurirwa mu nzu ariko abanza kwanga gutaka. Ahubwo umugore ni we wavugaga cyane atukana avuga ko adakeneye abamuzanaho ubugoryi. Ati ‘nshaka amafaranga yange. Induru zakomeje kuvuga kugera ubwo abantu bagira amakenga bahamagaza ubuyobozi buza kumukura mu nzu ariko yanegekaye cyane.”
Murekatete Emerta na we avuga ko uyu mugabo yakuwe aho yakubutiwe atagifite imbaraga. Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Yahakuwe ubona ko ameze nabi. Yagiranye ukutimvukana n’umukobwa yaje asanga abura amafaranga 2,500 Frw. Yamukubitaga avuga ko asohoka ayamuhaye. Ikigaragara umugabo yabanje kwihagararaho yanga gutabaza kubera ahantu yari ari agatinya abahamusanga nubwo byaje kurangira bahamukuye ari intere, bamutwara kwa muganga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo Kanzayire Consolée yavuze ko aya makuru bayamenye bayamenyeshejwe n’irondo asaba abaturage kwirinda kujya mu ngeso mbi. Ati:”Twamenye ko hariya havutse ikibazo cy’umutekano muke, tubibwiwe n’abari ku irondo. Ubuyobozi bwagiyeyo busaba ko inzu ifungurwa umugabo akurwamo ajyanwa kwa muganga ariko n’umukobwa arafatwa. Turasaba abaturage kwirinda kujya mu ngeso mbi z’ubusambanyi nka buriya kuko buteza amakimbirane, aho iyo adashwanye n’uwo basambanye biteza amakimbirane no mu ngo.”
Yunzemo ati: “Ibikorwa nk’ibi bitarimo indangagaciro abantu bakwiye kubigendera kure. Uribaza uko iyi nkuru yakiriwe mu muryango w’uriya mugabo? Ikindi umugore na we igihe icyaha cyamuhama yaba agiye gufungwa, bivuze ko ntawungukira mu bintu nk’ibi.”
Nsengiyumva Fabien wishwe yari afite imyaka 45 mu gihe ukekwaho kumwica afite imyaka 23.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

