Perezida Trump yateguje Iran kuyifungira inzira muri Hormuz.

NEWS Politics

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zigiye kongera gufungira ubwato bw’ubucuruzi bwa Iran inzira bunyuramo mu Muhora wa Hormuz no gusoresha ubw’ibindi bihugu buhanyura.

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje iki cyemezo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 mu gihe ingabo za Amerika n’iza Iran zikomeje kurwanira mu Burasirazuba bwo Hagati; zishinjanya kurenga masezerano y’agateganyo yo guhagarika intambara.

Amerika isobanura ko yarashe irindiro by’ingabo za Iran kubera ko zagabye ibitero ku bwato bw’ubucuruzi bunyura mu Muhora wa Hormuz; ibyo ngo bikaba bihabanye n’ibyo impande zombi zumvikanyeho, zibifashijwemo n’abahuza barimo Pakistan na Qatar.

Mu rwego rwo kwihorera, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) na wo ukomeje kurasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibyo muri Bahrain na Koweit.

Kuri uyu wa 13 Nyakanga, Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Umuhora wa Hormuz ufunguye guhera uyu munsi, ariko ko Iran itemerwe kuwukoresha.

Yagize ati “Umuhora wa Hormuz urafunguye kandi uzahora ufunguye, Iran ihari cyangwa idahari. Tugiye gufungira inzira Iran, dukumire gusa ubwato bwa Iran cyangwa abakiliya bayo bahinjira n’abahasohoka. Ibindi bihugu bizakoresha uyu muhora mu buryo bukwiye.”

Perezida Trump Amerika igiye gutangira kurinda Umuhora wa Hormuz, kandi ko ubwato bw’ubucuruzi buwunyuramo bizajya byishyura 20% by’agaciro k’ibicuruzwa bwikoreye nk’ikiguzi cy’umutekano Abanyamerika bazajya baburindira.

Ati “Guhera none, Amerika igiye kwitwa Umurinzi w’Umuhora wa Hormuz ariko kugira ngo bigende neza, izishyurwa ku kigero cya 20% ku bwato bwose buhanyura nk’ikiguzi cyose gikwiye mu gukora umurimo wo kurinda ituze n’umutekano w’iki gice gihindagurika cyane ku Isi.”

Iran na yo imaze igihe kinini igerageza kugenzura Umuhora wa Hormuz no kwishyuza ubwato bw’ubucuruzi buwunyuramo. Yagaragaje ko kugira ngo umutekano waho wizerwe, ibihugu byo mu kigobe cya Perse bikwiye kwifatanya kuwugenzura.

Umuhora wa Hormuz ni igice cy’ingenzi ku bihugu byinshi. Kubera ko unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya ku isoko mpuzamahanga, iyo ufunzwe bituma igiciro cyabyo kizamuka, ubukungu bw’Isi bugahungabana.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *