Nikihe kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu

Ubwato buzwi nka ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu ireremba mu Kivu, bwahuriye n’ikibazo mu gice cy’iki Kiyaga giherereye mu Karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko uwari ubutwaye agonze ikibuye kiri mu mazi, bugahagama. Aya makuru yabanje gutangazwa n’Ikinyamakuru The New Times kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, mu butumwa cyatambukije […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi yavuze ikintu ashaka kuzabwira Perezida Kagame bahuye

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Paul Kagame atagamije ko baganira ku bibazo byo mu burasirazuba bw’igihugu cye ahubwo ashaka kumwita umunyabyaha. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Deutsche Welle [DW],Perezida Tshisekedi yavuze ko adateganya guhura na Perezida Kagame ngo amutakambire ahubwo ashaka kumubwira ko ari umunyabyaha. Yagize ati: […]

Continue Reading

M23 na FARDC bongeye gukozanyaho mu duce twa Karuba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 30 Mat, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC zirimo iza FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Abacanshuro b’abazungu, SADC na Wazalendo yaramukiye muri Masisi. Imirwano iri kujya mbere mu duce twa Karuba,Mushaki,Kagundu n’ahandi. Amakuru avuga ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo […]

Continue Reading

Rulindo: Yicukuriye imva yo kuzashyingurwamo yapfuye

Umusaza Hakizanshuti Claude w’imyaka 85 y’amavuko , utuye mu kagari rwa Rwiri, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, yacukuye imva yo kuzashyingurwamo mu gihe, azaba yapfuye. Yavuze ko gukora ibi byatewe n’uko adashaka kurushya abazamushyingura dore ko afite abagore babiri n’abana 15. Uwo musaza yabwiye TV1 ko akurikije imyaka amaze ari yo myinshi kurusha […]

Continue Reading

WASAC yananiwe gusobanura isoko yahaye uwishyuje umurengera hari uwishyuzaga make

Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC Ltd) cyananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), impamvu yatanze isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma rwiyemezamirimo wari urikwiye atari we urihabwa. Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024, ubwo abagize PAC batangiraga kubariza mu ruhamwe ibigo […]

Continue Reading

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Nyuma y’uko umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, avuze ko yahohotewe n’uwo yita umusirikare ngo amuziza ko yamuguriye inzora ariko akanga ko baryamana, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buravuga ko uyu uvugwa ko ari umusirikare ntakigaragaza ko ari we koko. Uyu mugore avuga ko uyu yita umusirikare yamuhohoteye bari mu Kagari ka […]

Continue Reading

Niki cyateye ibura ry’umuriro hafi mu gihugu hose

REG, yavuze ko ibura ry’umuriro hafi mu gihugu hose ryabaye mu ijoro ryacyeye, ryatewe no kuvaho k’umuyoboro wa Kibuye kandi ari wo icyo gihe wari uri gutanga umuriro mwinshi ugereranyije n’indi isigaye. Iri bura ry’umuriro ryabaye ku mugoroba w’itariki 28 Mata 2024 mu bice byinshi by’igihugu, REG ivuga ko ahenshi ryamaze iminota 57 ariko ko […]

Continue Reading

Abantu 35 bishwe n’urugomero rwaturitse, 10 baburirwa irengero

Abantu 35 bapfuye abandi icumi baburirwa irengero nyuma y’urugomero rw’amazi rwaturikiye mu Majyepfo ya Kenya, inzu zikarengerwa ndetse n’imodoka nyinshi zigatwarwa n’amazi menshi. Guverineri w’Intara ya Nakuru yo muri Kenya, Susan Kihika yatangarije ikinyamakuru CNN ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu buryo bugaragara. Kuri uyu wa mbere Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Maigua Mwaura, yatangaje ko […]

Continue Reading

U Rwanda rwasubije RDC irushinja kugurisha amabuye yayo muri Apple

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Yolande Makolo,yavuze ko ibirego leta ya Kongo iheruka gutanga ko u Rwanda ruyiba amabuye y’agaciro rukayagurisha Apple ari ibihimbano. Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru AFP yanyomoje ibirego by’igihugu cya Congo,aho Leta y’iki gihugu ivuga ko yiteguye kurega uruganda rwa Apple iruryoza gukorana n’u Rwanda ubucuruzi bw’amabuye yayo yagaciro. Ku […]

Continue Reading

Arakekwaho kwica umugore we amusatuye inda y’imvutsi

Ndayambaje Antoine wo mu Mudugudu wa Cyato, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mukansengimana Clémentine w’imyaka 42 amusatuye inda akamuforomozamo umwana w’amezi 7 yari atwite, agapfana n’uwo mwana. Bivugwa ko iyo nda yari atwitiye uyu mugabo yari iya karindwi kuko abo babyeyi bari bafitanye abana […]

Continue Reading