Ndikuriyo wa CNDD-FDD yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi arembye

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, Révérien Ndikuriyo, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi myinshi arembeye mu mahanga. Ndikuriyo yafashwe n’uburwayi nyuma yo kwitabira Inteko Rusange y’ishyaka CCM muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2025, yatorewemo Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora. Byavuzwe ko Ndikuriyo “wari muri coma”, yajyanywe kuvurirwa […]

Continue Reading

Abantu 11 bapfiriye mu gitero cy’i Bukavu, hakomereka abarenga 60

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abantu 11 bapfiriye mu gitero cya gerenade cyagabwe mu Mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025. Umuyobozi w’iri huriro, Corneille Nangaa, yasobanuye ko iki gitero cyakomerekeyemo abantu 65 barimo batandatu bakomeretse cyane. Nangaa waganiraga n’abanyamakuru, yagize ati “Igitero cya Bukavu cyapfiriyemo […]

Continue Reading

RDC yigaramye igitero cy’i Bukavu

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje ingabo bwise ’iz’amahanga’ kugaba igitero ku baturage mu Mujyi wa Bukavu, nyuma y’uko Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, atangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko gerenade zatewe ari iz’ingabo z’u Burundi. Iki gitero cya gerenade ebyiri cyagabwe ku baturage bari bitabiriye inama y’ihuriro AFC/M23 mu mbuga ngari izwi […]

Continue Reading

Ubushinjacyaha bwarekuye umukire wavugwagaho kwigwizaho imitungo

Ubushinjcyaha bw’u Rwanda bwarekuye umukire utunze imodoka 25, igorofa mu mujyi wa Kigali n’ibindi witwa Niyitegeka Eliezer wari warongeye gufungwa. Mbere umukire Eliezer Niyitegeka yabanje gufungwa akurikiranweho ibyaha bitandukanye muri byo harimo icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya, kunyereza imisoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’icyaha cy’iyezandonke. Yari afunzwe, afungurwa by’agateganyo maze ubushinjacyaha buhita bujurira […]

Continue Reading

Bukavu: Abaturage bitabiriye inama ya AFC/M23 barashwemo ibisasu

Mu nama yarimo umuyobozi wa Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa haturikiye ibisasu hapfa “abantu benshi” nk’uko abaturage babivuga. Amashusho agaragaza abaturage b’abasivile baryamye hasi bapfuye, abandi bakomeretse, inama yarimo abantu benshi yasojwe n’akavuyo buri wese ahunga akiza amagara ye. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwihishe inyuma y’iturika ry’iki gisasu n’ubwoko bwacyo. Umutwe wa AFC/M23 ntacyo uravuga niba […]

Continue Reading

Malawi yavuze ku basirikare bayo bakuwe muri RDC

Umugaba Mukuru w’ingabo za Malawi, Gen Paul Valentino Phiri, yavuze ko abasirikare babo baherutse gukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atari inkomere, ahubwo ko barwaye indwara zidakira. Abasirikare 40 ba Malawi, 129 ba Afurika y’Epfo na 25 ba Tanzania, bose babaga mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) bacyuwe tariki ya 25 Gashyantare 2025, […]

Continue Reading

Afurika y’Epfo yavuze ko mu basirikare bayo bavuye muri RDC harimo abafite ihungabana

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemeje ko mu basirikare bacyo baherutse gukurwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo benshi bafite ihungabana. Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa SANDF, Rear Admiral Prince Tshabalala, mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru SABC News cya Leta ya Afurika y’Epfo. Tshabalala yasobanuye ko muri rusange, abasirikare ba Afurika y’Epfo bakomerekeye […]

Continue Reading

Huye: Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’umunyeshuri uregwa gusambanya mugenzi we

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubusabe bwa Niyonsenga Ramadhan, umunyeshuri ukurikiranyweho gusambanya mugenzi we w’imyaka 17 akanamutera inda, aho yasabaga gukurikiranwa ari hanze. Uyu musore w’imyaka 20, wiga mu mwaka wa Kane mu ishuri rya G.S Mwurire riri mu Murenge wa Mbazi, yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma cyari cyamutegetse gukurikiranwa afunzwe. Gusa, […]

Continue Reading

Ngoma: Abagizi ba nabi batemye inka 6 z’umuturage

Mu karere ka Ngoma, abagizi ba nabi, bagiye mu ifamu y’umuturate, bica inka ze esheshatu, izindi bazica amaguru barayatwara. Ibi byabereye mu Murenge wa Jarama , Akagari ka Kigoma, mu Mudugudu wa Cyarusambu, biba mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2025. Umuseke dukesha iyi nkuru wavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, avuga ko ari […]

Continue Reading

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie ari mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo za Jordanie (CJCS-JAF), Maj Gen, Yousef A. Al Hnaity, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare 2025,yasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura, aho yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga. Mu rugendo rwe ari mu Rwanda, yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda. Ibiganiro byabo byibanze ku […]

Continue Reading