M23 yafashe abasirikare ba Afurika y’Epfo barindwi abandi irabica

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zakubitiwe ahareba Nzega mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kane kuko zakubiswe ahababaza n’inyeshamba z’umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. Ni imirwano yabereye ku misozi yunamiye Centre ya Sake, aho iyi ntambara yari Ihanganishije uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi […]

Continue Reading

Urukiko rwahaye igihano Dubai wagurishije umudugudu wubatse nabi abantu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, ibyaha yari akurikiranyweho byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 Frw. Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Ku rundi ruhande […]

Continue Reading

M23 yavuze ko yabujije SADC kwica abaturage inasenya ibimodoka byayo by’intambara

Umutwe wa ARC/M23 watangaje ko wafashe imodoka eshatu z’ihuriro ry’ingabo zirimo iziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SAMIDRC Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yatangaje ko ibi bitero byiciwemo abasivili 10, abandi benshi barakomereka, abandi bahunga ingo zabo, inzu […]

Continue Reading

M23 yarashe kuri SADC na FARDC amaguru bayabangira ingata bata imodoka cy’intambara

Ubwo ingabo za RDC hamwe n’abambari bayo SADC bateraga M23 mu misozi ya Sake baguwe gituma baraswaho kugeza bataye ikimodoka cy’intambara nkuko amakuru abitangaza. Amakuru avuga ko SADC yisunze FARDC na FDLR bashaka gutera batunguye M23,batungurwa nuko basanze yabiteguye ngo bakizwa n’amaguru. Amakuru avuga ko hari abasirikare benshi barashwe, abandi bafatwa mpiri. Ikinyamakuru Actualité.cd cyatangaje […]

Continue Reading

Uwashakaga kuba umukandida nyuma yo kubura ibyangombwa yabuze itike imusubiza iwabo

Uwitwa Twagirayezu Bertin wo mu karere ka Kamonyi washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya w’ubudepite, ngo yabuze ibyangombwa hafi ya byose bisabwa uwiyamamaza. Uyu uretse kubura ibyangombwa ngo yabuze itike imusubiza mu rugo bityo ngo arasaba icumbi mu Gatsata abe ariho arara. Mu gihe uyu munsi ariwo munsi wa nyuma wa gutanga kandidatire,Bwana Twagirayezu wifuza […]

Continue Reading

Udushya twinshi ku munsi wa nyuma kubatanze kandidatire

Kuri uyu wa 30 Gicurasi nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora ifunga kwakira kandidatire z’abiyamamaza ku mwanya w’ubudepite n’uwa Perezida gusa hari abayiganye bakora udushya twinshi. Mugisha Jessy wifuza kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye. Uyu yaje yambaye ikabutura ndetse n’ingofero isa n’izambarwa n’abarasita. Mugisha […]

Continue Reading

Dore ibimenyetso bya Kanseri y’ibere, uko ifata, ibiyiranga ndetse nuko yirindwa

Kanseri y’ibere iterwa n’ukwiyongera kudasanzwe k’uturemangingo tw’ibere, turakura birenze urugero umubiri ntubashe kuba wabicunga. Yibasira abagore n’abagabo ariko ikunze kuboneka cyane mu bagore. Iyi kanseri niyo ya mbere ikunze kugaragara ku gitsina gore. Abari n’abategarugori bamwe baba bafite ibyago biruta iby’abandi byo kwandura, ahanini bitewe n’imiryango; nk’abafite abo mu muryango bandi bayirwaye, imibereho y’umuntu ku […]

Continue Reading

Diane Rwigara yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Diane Shima Rwigara wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Nyakanga 2024, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 nibwo Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu 2017 ariko bikaza kugaragara ko atujuje ibisabwa abakandida bigenga, yakiriwe ku Biro bya NEC na Perezida wa Komisiyo […]

Continue Reading

Yakoroje imbuga nkoranyambaga Madamu Ayeganagato wagizwe Minisitiri muri RDC kubera amafoto yashyiraga hanze {AMAFOTO}

Nyuma y’itangazwa rya guverinoma nshya ya RDC,izina ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’irya madamu Noëlla Ayeganagato,wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko. Uyu mugore biravugwa ko mbere y’uko ahabwa uyu mwanya,yahoze ashyira amashusho n’amafoto ashotorana ku mbuga nkoranyambaga. Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira hanze amafoto agaragaza imiterere ye,imyambarire ikurura abagabo n’ibindi. Ntibyaciriye aho kuko bamwe bavuze ko atari […]

Continue Reading

Ikamyo ya HOWO yasenye inzu y’umuturage

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu Kagari ka Butara mu Mudugudu wa Nyabusheshe imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yariho ipakirwa yashenye inzu y’umuturage. Iyi modoka yapakirwamo ibitaka aho barimo bakora umuhanda Nyanza-Bugesera, yiparukuye igonga inzu y’uwitwa Ngirayesu Theogene ufite umuryango w’abantu 10. Nta muntu wakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ntawuriyirimo ndetse […]

Continue Reading