Musanze: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birakongoka

Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka. Iyo nzu iherereye mu Mudugudu wa Marantima Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yari igizwe n’imiryango ibiri, harimo ahatunganyirizwa imisatsi n’ibikorwa by’ubwogoshi (salon de coiffure) yari yegeranye n’igice ba nyiri iyo salon batuyemo, ndetse n’undi muryango w’iduka […]

Continue Reading

Musanze: Umunyeshuri wari wabuze yabonetse

Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Sonrise High School mu Karere ka Musanze, yamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu umubyeyi we n’ubuyobozi bw’ishuri bumushakisha. Umubyeyi we usanzwe ari umurezi muri iryo shuri umwana we yigaho, yavuze  ko mu ma saa yine yo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, bahamagawe […]

Continue Reading

Abantu 113 baburiwe irengero nyuma y’inkangu yatewe n’umwuzure

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 113 baburiwe irengero batwawe n’inkangu, mu gihe 15 bamenyekanye ko aribo bapfuye naho abandi 15 bakomeretse babashije gutabarwa bajyanwa mu bitaro. Mu bantu 15 bahitanywe n’iyi nkangu, harimo abana 6 abandi n’abantu bakuru nk’uko Polisi yo muri iki gihugu ikomeza ibivuga. Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibice byinshi […]

Continue Reading

Rulindo: Ikirombe cyagwiriye abantu batatu bahita bapfa

Abantu barindwi bagwiriwe n’ikirombe ubwo bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batatu bahita bapfa. Icyo kirombe giherereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo. Cyabagwiriye mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, ari abapfuye batatu ndetse n’abakomerekejwe na cyo bane bakurwamo bajyanwa ku bitaro […]

Continue Reading

Abaturage barasabwa kudaterwa impungenge n’abayobozi begura n’abirukanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste arasaba abaturage kutagira impungenge, cyangwa ngo bumve ko hari ibyacitse kubera iyegura cyangwa kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze. Yabitangarije mu Karere ka Muhanga ahabereye inama nsuzumamigendekere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Abadepite n’ay’Abasenateri aherutse kuba, mu rwego rwo kwitegura andi matora ateganyijwe mu mwaka wa 2026, ubwo hazaba hongera gutorwa abayobozi b’inzego […]

Continue Reading

Ruhango: Umwana yakubiswe n’inkuba arapfa

Mahirwe Etienne w’imyaka 14 wo mu Kagali ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri itariki ya 26 Ugushyingo 2024, yakubiswe n’inkuba yitaba Imana ageze kwa muganga. Umwe mu baturanyi b’umuryango wa Nyakwigendera avuga ko ubwo imvura yari ihise hari kugwa ibijojoba, umwana yavuye aho yari ari […]

Continue Reading

U Rwanda na RDC bemeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n’ibibazo biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Iyi ntambwe yatewe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi i Luanda muri Angola. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe […]

Continue Reading

Minisitiri Dr Sabin yavuze kuri Ambulance yagaragaye itwaye sima

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kizira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe, bitewe n’uko hari iyagaragaye idatwaye umurwayi itwaye ibikoresho by’ubwubatsi. Ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amashusho agaragaza abantu bapakira ibikoresho by’ubwubatsi birimo sima n’irangi mu modoka itwara indembe ‘Ambulance’. Ni ubutumwa yatambukije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 […]

Continue Reading

Ibiza bigiye gutuma imiryango 1,143 y’imurwa

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere. Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Philippe Habinshuti, yatangarije RBA ko hari uduce tw’Igihugu aho ubutaka bwamaze koroha cyane kubera imvura imaze iminsi igwa ndetse ikaba […]

Continue Reading