Umunyarwenya Tenge Tenge agiye gusura u Rwanda.

Ku nshuro ye ya mbere, umunyarwenya Saad Ssozi, uzwi nka Rango Tenge Tenge nku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, agiye gusura u Rwanda. Uyu munyarwenya abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko azaba aje mu gitaramo azahakorera mu iserukiramuco rya ‘Tintin Summer Festival’, ku wa 1 Kanama 2026. Ati “Muraho nshuti zanjye zo mu Rwanda? Ku […]

Continue Reading

Abantu 44 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu mezi atandatu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Dr. Nsanzimana yabitangaje ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2026. Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Navuga ko ari icyorezo mu bindi…. Kuva mu kwezi kwa mbere […]

Continue Reading

Burundi : Bariyeri ziri gushyirwa mu bice byinshi zikomeje kuguvisha benshi

Muri Komini nyinshi zo mu Ntara ya Burunga yo mu majyepfo y’u Burundi, haravugwa ishyirwaho rya bariyeri nyinshi mu mihanda ryazahaje urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’ibicuruzwa, ndetse abahatuye bakavuga ko batumva impamvu yazo mu gihe bazi ko ntakibazo cy’umutekano gihari. Izi bariyeri ziri gushyirwaho ku bwinshi n’Igipolici cy’u Burundi, ziravugwa mu mihanda yo mu bice bya […]

Continue Reading

Abafite ubumuga 900 bari gufashwa byihariye mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bari gufashwa byihariye ngo bakore neza kimwe n’abandi asaba abarezi gushyiraho akabo. Mu banyeshuri 277,452 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/26, harimo 928  bafite ubumuga barimo ab’igitsina gabo […]

Continue Reading

Portugal ya Cristiano Ronaldo yasezerewe mu Gikombe cy’Isi.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ikinamo Cristiano Ronaldo, yasezerewe mu Gikombe cy’Isi cya 2026 itarenze muri 1/8, nyuma yo gutsindwa na Espagne igitego 1-0 cyinjijwe na Mikel Merino mu minota y’inyongera. Ni umukino wihariwe na Espagne ku rwego rwa 55% ndetse ni yo yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kuvamo igitego hakiri kare. Mikel Oyarzabal yananiwe gufungura amazamu […]

Continue Reading

Bugesera : Umwana w’imyaka 16 yiyahuye nyuma yo kubuzwa gukoresha telefone

Umwana w’umukobwa wo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rweru ufite imyaka 16 yiyahuye kubera kubuzwa gukoresha telefone. Byabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, ubwo uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yari amaze igihe kingana n’icyumweru yaragiye kubana na mukuru we. Uyu mwana yari yarimenyereje gukoresha telefone ku buryo mukuru yagize impungenge […]

Continue Reading

Meteo Rwanda yateguje ubushyuhe bugera kuri 32°C mu kwezi kwa Nyakanga.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Nyakanga 2026 mu Rwanda hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ryo mu mpeshyi aho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru ku manywa buzaba buri hagati ya 20°C na 32°C naho nijoro bukazaba buri hagati ya 9°C na 18°C. Hateganyijwe kandi imvura iri hagati ya milimetero (mm) 0 na 35 hirya no […]

Continue Reading

Kenya: Bateguye imyigaragambyo yo kwihimura kuri Leta nyuma yo kwimwa indishyi.

Kenya abakomerekeye mu myigaragambyo yo mu 2024 no mu 2025 batangaje ko bagiye kubura imyigaragambyo nyuma yo kwimwa indishyi bari bemerewe na Leta. Abaturage barenga igihumbi bazindukiye ku biro by’Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya Polisi IPOA i Nairobi muri Kenya bavuga ko bagiye gusubira mu myigaragambyo kubera ko indishyi bemerewe na Leta y’icyo gihugu […]

Continue Reading

Mu Rwanda Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutseho 81.6%

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ugenda ugabanuka aho mu myaka 25 ishize zagabanutse ku rugero rungana na 81.6% Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bwashyizwe muri raporo yagiye hanze ku wa 30 Kamena 2026. Raporo ya […]

Continue Reading

Rayon Sports yatangaje undi rutahizamu yaguze.

‎Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique witwa Boris Gbenou wari usanzwe nta kipe afite akinira. Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina anyura ku mpande yahawe aya masezerano kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe yitegura umwaka utaha w’imikino. Boris Gbenou yari asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique y’abatarengeje imyaka […]

Continue Reading

Ntabwo tubarasaho: Trump ku Banya-Iran bari mu kiriyo cya Khamenei

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko  batari burase muri Iran mu gihe bari mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga, Ayattolah Ali Khamenei kuko bagikeneye uwo baganira na we. Mu minsi ishize Iran yagaragaje impungenge ko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashobora kurogoya ibikorwa […]

Continue Reading