umutoza Haringingo yijeje aba Rayon ko bafite ikipe yatsinda APR FC.

NEWS Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yagaragaje ko afite ikipe ikomeye yatsinda APR FC, mbere y’uko ahura na yo mu mukino w’ishiraniro uzagena ufite amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda wamuhuje n’Amagaju FC, agatsinda ibitego 2-0.

Ni umukino Rayon Sports yakuyeho amanota atatu nyuma yo kumara imikino irindwi ibona inota rimwe, usibye umukino yari yateyeho mpaga Gasogi United FC.

Haringingo yavuze ko ari intsinzi yari ikenewe cyane, kuko Gikundiro iri kwitegura umukino ukomeye cyane uzayihuriza na APR FC kuri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026.

Ati “Iyo ikipe imaze igihe kinini idatsinda icyizere cy’abakinnyi kiragabanuka. Nibaza ko dukoze ibintu byiza mbere y’uko dukina umukino w’ishiraniro. Ibi bizadufasha gushobora guhangana na APR FC tumeze neza. Uyu ni umupira w’amaguru kandi ibintu byose birashoboka. Umukino tuzakina na yo ni wo uzaduha ibisubizo.”

“Dushoboye kuyikuraho amanota atatu, hazaba hasigayemo atanu mu mikino itanu. Izaba ari intambwe ikomeye, kandi nta kidashoboka kuko dufite ikipe ikomeye yatsinda APR FC. Uriya mukino uzatwereka niba tukiri ku Gikombe cya Shampiyona cyangwa se imbaraga tuzazishyira ku Gikombe cy’Amahoro.”

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona mu mikino 28 imaze gukinwa, aho ifite amanota 47 ikarushwa umunani n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa kabiri, ndetse ikarushwa 14 na Al Hilal SC iyoboye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *