HomePage

Urukiko rwategetse ko Yampano afungwa iminsi 30 Y’agateganyo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Uworizagwira Florient alias Yampano afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri gereza ya Mageragere. Urukiko rwasomeye mu ruhame umwanzuro w’urubanza, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Yampano. Ku itariki 9 Kamena 2026 nibwo Urukiko rwasuzumye impamvu zikomeye zishingiye ku bimenyetso bishobora gushingirwaho mu guhabwa iminsi 30 y’agateganyo.  Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho n’icyaha cy’ifungirana ry’umuntu […]

Continue Reading

Umusifuzi wa mbere muri Afurika ntazasifura Igikombe cy’Isi nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Amerika.

Omar Artan wari ugiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Artan yatowe nk’Umusifuzi w’umwaka wa 2025 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Yari ku rutonde rw’abasifuzi barindwi bo muri Afurika bazasifura Igikombe cy’Isi kizatangira ku […]

Continue Reading

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mwiherero ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigize Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’Igihugu zatangije umwiherero ugamije kwiga ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore n’abagabo bakorera mu Ngabo z’u Rwanda. Uyu mwiherero w’iminsi itatu, watangiye ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, uri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare […]

Continue Reading

Uganda: Ubwenegihugu bwinshi n’uburwayi byatumye ba Minisitiri batanu batarahirira inshingano

Ku wa Mbere tariki 08 Kamena ni bwo hari hateganyijwe umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ariko batanu muri bo ntibarahiriye izi nshingano kubera ikibazo cy’ubwenegihugu burenze bumwe, n’aho undi we afite ibibazo by’uburwayi. Nyuma y’uko Museveni atangaje Guverinoma y’abo bazafatanya muri manda nshya yatorewe, abayigize bagombaga […]

Continue Reading

Papa Leo XIV ufana Real Madrid yasuye Santiago Bernabéu, yakirwa bidasanzwe.

Florentino Pérez, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Real Madrid, kuri uyu wa Mbere yakiriye Papa Leo XIV kuri Stade ya Santiago Bernabéu, mu gikorwa cyahuje imbaga y’abakristu ba diyosezi ya Madrid, kikaba ari nacyo gikomeye mu ruzinduko rw’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika muri uyu Murwa Mukuru. Kuva ku wa Gatandatu tariki ariki ya 6 Kamena, Umushumba […]

Continue Reading

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano

Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI), kikazafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere. Ni umwe mu myanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Uyu mwanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu gihe hari hashize […]

Continue Reading

SKOL yatandukanye burundu na Rayon Sports nyuma y’imyaka 12 bakorana.

Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) rwatangaje ko rwahagaritse imikoranire yari imaze imyaka 12 hagati yarwo n’Ikipe ya Rayon Sports rwari rubereye umuterankunga mukuru. SKOL yabitangaje binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaragara kuri uyu wa 8 Kamena 2026, ivuga ko “amasezerano y’impande zombi yageze ku musozo.” Tariki ya 15 Gicurasi 2014 ni bwo […]

Continue Reading

Umuhanzi Nyarwanda Platini ari mu Bitaro.

Umuhanzi Nemeye Platini P. arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, nyuma yo gufatwa n’uburwayi, akabanza kubusuzugura, yajya kwivuza akarara mu Bitaro. Uyu muhanzi uzwi nka Platini P. arwariye mu Bitaro bya CHUK kuva kuri iki Cyumweru tariki 07 Kamena 2026 nk’uko amakuru yizewe atugeraho abyemeza. Uwaduhaye amakuru avuga ko ko Platini yabanje […]

Continue Reading

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Kamena 2026.

Ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul.  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/27.  lyi ngengo y’imari izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, kwihutisha ihangwa ry’imirimo no kubaka ubukungu […]

Continue Reading

U Burundi bwahamagaje Ambasaderi wabwo wo mu Bufaransa wakiriwe na Mushikiwabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Dr. Edouard Bizimana, yahamagaje bwangu Ambasaderi wabo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’amasaha make yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Ku wa 2 Kamena 2026, Mushikiwabo yakiriye impapuro za ba Ambasaderi b’ibihugu byinshi kugira ngo babihagararire muri OIF, banaganira ku bufatanye. Abo barimo uwa Slovénie, Montenegro, […]

Continue Reading