Omar Artan wari ugiye gukora amateka yo kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Artan yatowe nk’Umusifuzi w’umwaka wa 2025 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Yari ku rutonde rw’abasifuzi barindwi bo muri Afurika bazasifura Igikombe cy’Isi kizatangira ku wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ariko ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Miami muri Amerika, yangiwe kwinjira ahubwo asubizwa muri Turikiya.
Nta mpamvu yatanzwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika yatumye Artan asubizwa mu gihugu cye, ariko Somalia iri ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.
Andi makuru avuga ko aho uyu musifuzi ari muri Turikiya, adafite mudasobwa ye na telefoni kubera ko yakoresheje pasiporo y’abadipolomate, ndetse ngo inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zamubwiye ko abemerewe gukoresha iyo pasiporo ari Perezida wa Somalia, Minisitiri cyangwa ugize Inteko Ishinga Amategeko.
Artan ari kuvugana n’inshuti ze n’abandi akeneyeho ubufasha yifashishije nimero nshya yo muri Turikiya.
Nyuma yo kuvugana n’inzego z’ubuyobozi muri Amerika, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryavuze ko Artan atazasifura Igikombe cy’Isi.
Riti “FIFA iremeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazabasha kwitoza no gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Ryakomeje rigira riti “FIFA ntiyivanga mu mikorere y’abinjira n’abasohoka y’igihugu cyakiriye, harimo ibijyanye no gutanga Visa, ndetse yamenyeshejwe n’abayobozi ko ikibazo cya Artan kitahinduka.”
Umujyanama mukuru wa Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko muri Somalia yemeje ko koko Artan yangiwe kwinjira muri Amerika nyamara yari afite ibyangombwa byemewe.
Ambasade ya Somalia muri Kenya yabwiye BBC ko Artan yahawe pasiporo y’abadipolomate kugira ngo azoroherezwe mu bijyanye no kubona Visa.
Ishyirahamwe rya Ruhago muri Somalia (SFF) ryandikiye FIFA riyisaba ibisobanuro.
Artan yari mu basifuzi 52 batangajwe na FIFA bazasifura Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga.
Artan yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA mu 2018 ndetse asanzwe asifura amarushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika.
Biteganyijwe ko uyu musifuzi w’imyaka 34 azasubira muri Somalia ku wa Gatatu.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

