Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda yigaragaje muri ‘NBA Draft 2026’

Entertainment NEWS

Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, Nate Ament wakiniraga Tennessee Basketball ibarizwa muri Shampiyona ya Kaminuza muri Amerika (NCAA), uvuka ku mubyeyi [mama] w’Umunyarwandakazi, yatoranyijwe na Miami Heat, ariko imutanga muri Milwaukee Bucks muri ‘NBA Draft’ za 2026 zabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mukinnyi ufite imyaka, 19 yaserutse yambaye ikote ririho amagambo ‘Visit Rwanda’ imbere.

‘NBA Draft’, ni gahunda ya Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, aho amakipe yose uko ari 30, buri imwe itoranya umukinnyi mu bakiri bato hagendewe ku mwanya yasorejeho shampiyona.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ni bwo hatangiye NBA Draft zatangiye, mu cyiciro cya mbere cyabereye muri Barclays Center i New York. Uyu mwaka zigizwe n’abakinnyi 60 bazatoranywa mu byiciro bibiri, aho icya nyuma kizaba mu rukerera rwo ku wa Kane.

Nate Ament wakiniraga Kaminuza ya Tennesse, yatoranyijwe n’Ikipe ya Miami Heat muri iki cyiciro cya mbere ari uwa 13, aariko ahita atangwa muri Milwaukee Bucks.

Ament yakiniye Tennesse mu mwaka w’imikino wa 2025/26, agaragara mu mikino 35 aho yose yayitangiye. Yagize impuzandengo y’amanota 16,7, ‘rebounds’ 6,3 na ‘assists’ 2,3.

Umukino yatsinzemo amanota menshi mu rugendo rwe rwo gukina, ni uwo ikipe ye yari yahuyemo na Oklahoma agatsindamo amanota 29 ku wa 18 Gashyantare 2026.

Yakoze ‘Rebounds’ nyinshi [11] bakina na Vanderbilt ku wa 13 Werurwe mu gihe ‘assists’ nyinshi [eshanu] yazigize bakina na Mississippi ku wa 11 Gashyantare.

Tennesse imaze gutanga abakinnyi 58 muri NBA mu mateka yayo. Ni mu gihe Ament yabaye umukinnyi 11 uvuye muri iyi Kaminuza agatoranywa muri NBA Draft yaratojwe na Rick Barnes.

Uyu mukinnyi ukiri muto, aheruka kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cye yamenye akuze, ndetse aramutse agikiniye yaha ibyishimo Abanyarwanda.

Ati “Mama ni ho yavukiye aranahakurira, ubwo rero igice kimwe ndi Umunyarwanda. Hari na musaza wa Mama [marume] uhatuye. Iyo nagiyeyo biba ari byiza cyane kuko inshuro nyinshi mbona amateka mashya, kuko mba ndi gukura menya byinshi ku gihugu cyanjye, nkiga umuryango n’inkomoko.”

Ubwo yari afite imyaka 17 mu 2024, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18 mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’.

Mu 2025 Nate yashyizwe ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika.

Muri Kanama 2025, uyu mukinnyi yasuye u Rwanda nyina akomokamo, asura ibikorwa nyaburanga bitandukanye n’ibindi bikorwa birimo kwerekwa aho u Rwanda rugeze mu iterambere rya Basketball.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *