Uganda: Ubwenegihugu bwinshi n’uburwayi byatumye ba Minisitiri batanu batarahirira inshingano

NEWS Politics

Ku wa Mbere tariki 08 Kamena ni bwo hari hateganyijwe umuhango wo kurahiza abagize Guverinoma baherutse gushyirwaho na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ariko batanu muri bo ntibarahiriye izi nshingano kubera ikibazo cy’ubwenegihugu burenze bumwe, n’aho undi we afite ibibazo by’uburwayi.

Nyuma y’uko Museveni atangaje Guverinoma y’abo bazafatanya muri manda nshya yatorewe, abayigize bagombaga kunyura imbere y’Inteko Ishinga Ametegeko bagasuzumwa n’iba bujuje ibisabwa byose bibemerera kujya mu nshingano bahawe.

Mu isuzuma ryakozwe n’Inteko Inshinga Amategeko, ba Minisitiri bane basanze bafite ibibazo by’ubwenegihugu burenze bumwe kandi amategeko atabibemerera batangira inzira yo kubwikuzaho ariko umunsi wo kurahira ugera ibibazo bitarakemuka.

Aba bayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari iciriritse, Shartsi Kutesa Musherure, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Calvin Echodu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano mu Gihugu, Dr. Lawrence Muganga.

Undi utabonetse ubwo Museveni yakiraga indahirio z’abagize Guverinoma, ni Umogore we, Janet Museveni, wahawe kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo, ariko na we ntiyabonetse imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ngo hazuzumwe niba yujuje ibisabwa bikekwa ko arwaye.

Ku wa 1 Kamena 2026 nibwo Janet Museveni yagombaga kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo yemezwe kuri uyu mwanya, nyuma yo kugenzura ko yujuje ibisabwa, gusa mu buryo butunguranye ntiyahabonetse.

Gahunda ye yimuriwe ku wa 2 Kamena 2026, ariko nabwo ntiyaboneka. Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bafashe umwanzuro ko adashobora kwemezwa nk’umwe mu bagize Guverinoma mu gihe atakwitaba imbonankubone cyangwa se ngo akoreshe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Ushinzwe Serivisi muri Guverinoma, Lucy Nakyobe Mbonye, ubwo bari mu muhango wo kwakira indahiro z’aba bayobozi, yavuze ko uwahawe inshingano za Minisitiri w’Uberezi atabonetse kuko atameze neza, bishimangira ibimaze iminsi bitangazwa ko arwaye.

Uburwayi Janet Museveni kandi bushobora kuba bumaze igihe, kuko ntiyigeze yitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni, wabaye ku wa 12 Gicurasi 2026.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda Chimprepots cyatangaje ko kugeza ubu Perezida Museveni atarafata umwanzuro kuri aba bayobozi bafite ibibazo by’ubwenegihugu, Gusa biteganijwe ko asuzuma ibyatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo harebwe ko aba bayobozi barahira ibibizo bindi bikazakurikiranwa nyuma cyangwa niba bigomba kubanza gukemurwa.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *