Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, akurikiranyweho gusambanya ku gahato Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje itabwa muri yombi ry’uyu musore anavuga ko hagikomeje iperereza ku byaha akekwaho.
Yugi Umukaraza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato.
Mu majwi yagiye hanze, Shaddyboo yumvikanye avuga ko Yugi mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026 yamufatiranye yasinze, nyuma yo gusangira inzoga amusanze iwe mu rugo, akanguka abona baryamanye agakeka ko yamusambanyije ku gahato.
Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije.
Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”
Shaddy Boo yavuze ko yahise yihutira kujya kuri Isange One stope Center, ndetse anatanga ikirego muri RIB.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

