Mu Rwanda hagiye gushyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI), kikazafasha mu kwihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya, no gushyira mu bikorwa ishoramari n’imiyoborere.
Ni umwe mu myanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Uyu mwanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu gihe hari hashize amezi hafi 10, u Rwanda ruteye intambwe mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano ku mugabane wa Afurika.
Ni umushinga u Rwanda rufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] na Malaysia, ugamije guteza imbere ikoreshwa rya ‘AI’ mu buryo buboneye mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Ibi byanyuze mu masezerano yashyiriweho umukono i Dubai ku wa 31 Nyakanga 2025, akaba ari mu mujyo wo kwimakaza amahame y’Urwego Rushinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’inganda [C4IR], u Rwanda na UAE rusanzwe rukurikiza.
Imwe mu nkingi zikomeye ziri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2], harimo n’iy’uko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri Miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding.
Ni mu gihe abandi ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga. Hazibandwa ku rubyiruko kuko ari bo benshi kandi basobanukiwe ikoranabuhanga.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

