Florentino Pérez, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Real Madrid, kuri uyu wa Mbere yakiriye Papa Leo XIV kuri Stade ya Santiago Bernabéu, mu gikorwa cyahuje imbaga y’abakristu ba diyosezi ya Madrid, kikaba ari nacyo gikomeye mu ruzinduko rw’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika muri uyu Murwa Mukuru.
Kuva ku wa Gatandatu tariki ariki ya 6 Kamena, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV uri mu ruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Espagne, akaba azahamara icyumweru cyose, azenguruka imigi ikomeye ya Madrid, Barcelona n’ahandi, ndetse atanga imbwirwaruhame zikomeye, harimo n’iyo azageza ku Nteko Ishinga amategeko.
Papa Leo XIV uherutse gutangaza ko ari umufana wa Real Madrid, yakiriwe mu cyubahiro kidasanzwe aho abagera ku bihumbi 70 bari bateraniye muri Stade ya Santiago Bernabéu, iri mu zubakanye ubuhanga buhambaye ku Mugabane w’i Burayi.
Mu rwego rwo kumuha ikaze, Florentino Pérez yahaye Papa Leo XIV impano y’umwambaro wa Real Madrid wanditseho izina rye bwite, Robert F. Prevost, ndetse n’umubare 1. Yanamutambagije ibice bya stade Santiago Bernabéu, anamwereka icyumba cy’amateka cyibiyse ibikombe 15 bya UEFA Champions League iyi kipe yegukanye.
Ku ruhande rwe, Papa Leo XIV na we yahaye Perezida wa Real Madrid umudari nk’ikimenyetso cyo kumushimira.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

