Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Mugenzi we wa Misiri, Dr. Badr Abdelatty, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ‘Grand Egyptian Museum (GEM), inzu ndangamurage ya mbere nini ku Isi.
Yagaragaje ko u Rwanda rwashimiye Misiri kuri iki gikorwa gikomeye cyo gufungura GEM, anashimangira umuhati w’u Rwanda wo gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
GEM yafunguwe ku wa 1 Ugushyingo 2025, ikubiyemo ibikoresho ndangamateka (artefacts) birenga ibihumbi 100, byerekana amateka yaranze iki gihugu mu myaka irenga 7000. Igitekerezo cyo kuyikora cyatangiye mu 1992. gitangira gushyirwa mu bikorwa mu 2005.
GEM yubatse kuri hegitari 50 yatwaye arenga miliyari 1$ ndetse yubatse mu bilometero bibiri uvuye kuri pyramide zo muri Giza.
Ni yo nzu ndangamurage ya mbere ku Isi ibitse amateka cyane cyane ajyanye n’ibihe byo ha mbere kuko ibitse ibikoresho byabayeho guhera mu myaka 5000 mbere y’ivuka rya Yesu / Yezu kugera mu kinyejana cya kane (imyaka 7000 byose hamwe).
Ucyinjira muri iyi nzu wakirwa n’ikibumbano cya metero 11 gipima toni umunani cya Ramesses II ufatwa nka Pharaoh wa mbere ukomeye wabayaho, ugakomereza ku ngazi ziriho ibibumbano by’abami n’abamikazi bayoboye Misiri.
GEM igizwe ni ibice bitatu by’ingenzi byerekana imibereho ya sosiyete, iya cyami, ndetse n’imyizerere by’icyo gihe n’uko byagiye bihinduka.
GEM kandi irimo ubwato bw’Umwami Khufu bwabayeho imyaka 2500 mbere y’ivuka rya Yezu n’ibindi bibumbano byerekana insengero zizwi na nka ‘naos’, imana zo mu Misiri nk’imana y’urubyaro, ubuhinzi no kuzuka Osiris na Ptah, imana y’ubuhanzi n’ubugeni.
Ifite n’igice cyahariwe abana, n’uburezi aho ifite isomero ririmo inyandiko n’ibitabo byerekana amateka y’ibiri muri iyi nzu n’ibindi.
Harimo igice cyitiriwe Tutankhamun Nebkheperure, wayoboye Misiri kuva mu 1332 kugeza mu 1323 mbere ya Yezu. Uyu mwami azwi cyane kuko imva ye yavumbuwe n’umuhanga mu bisigaratongo witwa Howard Carter mu 1922, yose uko yakabaye itarangirika.
Iki gice kirimo ibikoresho 5,398. Byose bigaragarizwa hamwe mu gice kingana na metero kare 7500. Ni bwo bwa mbere bigaragajwe uku biri hamwe, ibituma abantu bamenya ubuzima bw’uyu mwami ubarirwa muri bato bayoboye Misiri mu mateka.
U Rwanda na Misiri bikomeje guteza imbere umubano wabyo. Ku wa 28 Nzeri 2025 ubwo abayobozi ku mpande zombi bari i New York mu Nteko Rusange ya Loni ya 80 bashyize umukono ku masezerano ajyanye no gukuriranaho visa ku baturage b’impande zombi bajya muri buri gihugu.
Hari hashize iminsi umunani, Perezida Kagame agiriye uruzinduko rw’akazi mu Misiri, agirana ibiganiro na mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi, bisiga hagezwe ku masezerano arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y’impande zombi, imicungire y’amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n’imiturire.
U Rwanda na Misiri kandi muri Kanama 2024 byashyize umukono ku masezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.
Yiyongera ku yandi bifitanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n’ibindi.
Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Ubutwererane bw’u Rwanda na Misiri si ubwa vuba kuko iki gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy’u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.


What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

