Ku nshuro ya mbere ye, Umuhanzi Olamide agiye gutaramira i Kigali.

Entertainment NEWS

Umuraperi w’icyamamare Olamide wo muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya YBNL, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Iki gitaramo kiswe ‘‘Party Next Door: BAL Edition”. Kizabera muri Zaria Court ku bufatanye na RwandAir, Visit Rwanda ndetse na BAL.

Olamide  ugiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere amaze imyaka  21 mu muziki kuko yawinjiyemo muri 2005 akiri umunyeshuri mu  mashuri yisumbuye , mu rugendo rwe nk’umuhanzi yakozemo indirimbo nyinshi zakunzwe cyane  zirimo : Motigbana, Shakiti Bobo, Wo, n’izindi nyinshi.

Olamide azagera i Kigali yisanga kuko hari abahanzi bagenzi be bo muri Nigeria bataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye barimo: Davido, Wizkid, BurnaBoy, Tiwa Savage, Yemi Alade, itsinda rya Psquare, n’abandi benshi.

Ubutumwa bwanyujijwe k’urukuta rwa instagram rwa Zaria court.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *