Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena wagaragaje ko Minisiteri y’Uburezi n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC bikwiye gukemura ikibazo kikigaragara mu itangwa rya Equivalance ku banyeshuri bize hanze y’u Rwanda kandi mu buryo burambye.
Byagarutsweho ubwo bagaraniraga kuri raporo igaragaza uko ibigo bitandukanye bishyira mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.
“Equivalence” ni icyangombwa cyemeza ko impamyabumenyi umuntu runaka afite yatanzwe n’ishuri rikuru cyangwa kaminuza yo hanze, yemewe gukoreshwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko abasaba ibi byangombwa batinda kubihabwa hakaba n’abashobora gutegereza iminsi iri hagati ya 20 na 405 batarabihabwa.
Abasenateri bagaragaje ko muri HEC hari ikibazo gikomeye gishingiye ku gutanga equivalence ku bantu bize hanze, aho kuva mu 2021 kugera mu 2024 hari hakiriwe dosiye 28.043 hatangwa gusa equivalence ku kigero cya 21,4%.
Sena yemeje ko MINEDUC ikwiye gushyiraho umurongo ngenderwaho mu gukemura mu buryo burambye ikibazo cyo gutanga equivalence.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, aheruka kubwira Abadepite ko iyi serivisi idatinda, ahubwo bitinzwa no kuba abasaba hari ibyo baba batujuje, cyangwa kaminuza bizemo zigatinda gusubiza zihamya koko ko ari zo zatanze impamyabumenyi bafite.
Ati “Turimo kubaka sisiteme [y’ikoranabuhanga] ku buryo umuntu usaba atemererwa gukomeza ku bintu ari gusaba mu gihe hari ibyo atujuje ku buryo tugenda tugabanya ubusabe bumara igihe hagati aho.”
Kadozi yahamije ko bitarenze muri Kamena 2026 iri koranabuhanga rizaba ryaratangiye gukoreshwa ku bikazakemura ikibazo cy’itangwa ry’ibi byangombwa.
HEC ivuga ko buri cyumweru hasohorwa equivalence ku bantu baba bujuje ibisabwa.



What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

