Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yasabwe ibisobanuro ku bibazo uruhuri biri mu buhinzi.

NEWS

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uko Guverinoma izakemura ibibazo bikigaragara mu ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026 ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga ku Nteko Rusange raporo yakozwe ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda byo kuva ku itariki ya mbere Nyakanga 2024 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2025.

Perezida w’iyo Komisiyo Depite Munyangeyo Theogene, yagaragaje ko muri rusange ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda igaragaza igabanuka ry’umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wavuye kuri 5.1% mu 2023/24 ugera ku gipimo cya 3.9% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 bitewe n’umusaruro wabaye muke mu gihembwe cy’ihinga cya B cya 2024 no mu gihembwe cy’ihinga cya A cya 2025.

Abagize Komisiyo basanze urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi rugihura n’imbogamizi zitandukanye zikwiye kwitabwaho kugira ngo intego ya NST2 muri urwo rwego izabashe kugerwaho.

Depite Munyangeyo yakomeje agira ati “Kuba hakiri ubumenyi (skills) budahagije bw’abari mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi; Kuba hakiboneka umusaruro muke kuri hegitari no kuba ingengo y’imari igenewe urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ikiri ku gipimo cyo hasi (3%- 4%) [ni ikibazo].”

Yagaragaje kandi ko hari ikibazo cyo kuba igipimo cy’ishoramari mu buhinzi n’ubworozi kiri hasi n’igipimo cy’inguzanyo zitangwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kikaba kikiri hasi ku kigero cya 3%, bigira ingaruka ku iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi.

Ibikorwa byo kuhira bitaratanga umusaruro byari byitezweho; ubuhinzi n’ubworozi bugikorwa mu buryo butari ubw’umwuga, umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura na byo biri mu bikomeza kudindiza urwo rwego.

Depite Munyangeyo yakomeje ati “Kuba hakiri umubare muto w’ububiko n’ubuhunikiro; Kuba igiciro cy’ibiryo by’amatungo n’imiti bikiri hejuru; kuba gahunda yo kuvugurura icyororo itaratanga umusaruro no kuba igipimo cy’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi kikiri hasi na byo bibugiraho ingaruka.”

Yerekanye ko mu gihe izo mbogamizi zakemurwa byagira uruhare runini mu gukumira izamuka ry’ibiciro ku isoko, gukomeza ubutajegajega bw’ifaranga, no kugabanya ikinyuranyo cy’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Abadepite basanga kandi kugira ngo iterambere ry’ubukungu rizagerweho nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), bigizwemo uruhare n’Urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, nk’urwego ruteza imbere izindi nkingi z’ubukungu, bikwiye ko inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi zahaguruka.

Izi nzego zasabwe gushyiraho igenamigambi rihamye n’ihuzabikorwa rinoze kandi rikomatanyije kugira ngo zishakire hamwe ibisubizo birambye ku bibazo byagaragajwe.

Inteko yatoye umwanzuro usaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza uburyo buhuriweho n’inzego bwo gukemura imbogamizi zigaragara mu ishoramari ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi (de-risking the agriculture sector) hagamijwe kongera umusaruro ubikomokaho.

Ibyo yasabwe ko agomba kuba yabikoze mu gihe kitarenze amezi atatu.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

Gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5) u Rwanda ruzayikoreshamo miliyari 5,4 $, mu guteza imbere uru rwego ku buryo bwikubye.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *