Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yagiranye ibiganiro n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, byamaze iminota 30 i Vatican, ni mu ruzinduko rwari rugamije kugabanya umwuka mubi hagati ya Perezida Donald Trump na Papa kubera intambara yo muri Iran.
Rubio, usanzwe ari umuyoboke w’Itorero Gatolika ukomeye, yarafite uru ruzinduko mu minsi ishize ariko ruza gukomwa mu nkokora ku munota wa nyuma n’amagambo Trump yavuze anenga Papa Leo XIV.
Mu biganiro byabo, Papa LXIV, yagaragaje ko, Donald Trump, yamwumvishe nabi ubwo yagarukaga ku kibazo cya Iran ndetse n’intwaro za kirimbuzi, ashimangira ko intego ye ari ukwigisha ubutumwa bwiza bushingiye kuri Bibiliya ndetse no kwimakaza amahoro.
Biteganijwe ko kandi Rubio, agirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Karidinali Pietro Parolin, na we wagaragaje ko ashyigikiye, Papa Leo XIV, ndetse anenga amagambo ya Trump.
Perezida Trump na Papa Leo XIV bamaze iminsi badacana uwaka bitewe n’uko mu bihe bitandukanye uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yakunze kunenga intambara Amerika yashoje kuri Iran.
Papa Leo XIV avuga ko impande zombi zikwiriye guhurira mu biganiro bigamije gushaka amahoro, aho gukomeza guteza intambara kubera inyungu z’abo yise abakomeye bajujubya Isi.
Ni amagambo atarakiriwe neza na Trump, amusaba kureba ibimureba kuko nta makuru ahagije afite ku bya politike mpuzamahanga.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Marco Rubio yagiriye uruzinduko i Vatican nk’uko byatangajwe.

Marco Rubio na Papa Leo XIV baganiriye ku mwuka mubi umaze iminsi Hagati ya Papa na Trump.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

