Israel yivuganye umuyobozi mukuru muri Hamus

Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko cyishe, Izz al-Din al-Haddad, umuyobozi mu gisirikare cya Hamas mu gitero cy’indege giherutse kugabwa ku mujyi wa Gaza. Umuyobozi mukuru muri Hamas, wavuganye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko Izz al-Din al-Haddad, wavutse mu 1970, yapfiriye muri icyo gitero koko. Umuvugizi wa Hamas muri Gaza, Hazem Qassem, […]

Continue Reading

Perezida Touadéra yakiriye General Nyakarundi n’itsinda ayoboye.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba. Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye na Gen Zéphirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika. Ibi […]

Continue Reading

Huye: Abana batatu bahiriye mu nzu, umwe arapfa.

Abana batatu bahiriye mu nzu, bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n’inkongi y’umuriro Polisi yavuze ko yatewe n’amashanyarazi. Byabaye mu masaha ya saa mbili za nimugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye. Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, ari na […]

Continue Reading

Minisitiri w’Ingabo wa Israel yashinje Lamine Yamal kwangisha abantu Abayahudi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yanenze Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, wagaragaye afite ibendera rya Palestine ubwo abakinnyi b’iyi kipe y’i Catalonia bari mu birori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona ya Espagne batwaye. Israel Katz yavuze ko ibyo Lamine Yamal yakoze ari igikorwa cyo gukwirakwiza urwango no gukangurira abantu kurugira. Yamal w’imyaka 18 […]

Continue Reading

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kunganya kwa Rayon Sports

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League 2025/26, nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona. Umukino wa Rayon Sports na Gorilla FC wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 15 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pele Stadium. Gorilla […]

Continue Reading

Aston Villa yongeye gusubira muri UEFA Champions League nyuma y’umwaka umwe

Ikipe ya Aston Villa yabonye itike yo kuzakina imikino ya UEFA Champions League y’umwaka utaha w’imikino nyuma yo gutsinda Liverpool ibitego 4-2 mu mukino wa Shampiyona. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryatambutse ryo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 kuri Sitade ya Aston Villa, Villa Park, ukaba wari umukino w’umunsi wa 37 wa […]

Continue Reading

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu nzego zitandukanye. Ni ibiganiro byabaye ku gicamutsi cyo kuri uyu ku wa 15 Gicurasi 2026. Minisitiri w’Intebe Robert Beugré Mambé ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 13 ya Africa CEO Forum ihuza […]

Continue Reading

U Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku ikoresha ry’ingufu za nucléaire muri Africa

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire izateranira i Kigali kuva ku wa 18-21 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Centre. Iyi nama izwi nka “Nuclear Energy Innovation Summit for Africa” ihuriza hamwe, abakuru b’ibihugu, abahagarariye ibihugu byabo, abahanga mu ikoranabuhanga, ndetse n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, harebwa uko izi […]

Continue Reading

Michael Carrick azakomeza kuba umutoza wa Manchester United

Michael Carrick azakomeza kuba umutoza wa Manchester United nyuma yo kwitwara neza muri iyi kipe nk’uko byatangajwe ku n’umunyamakuru uzwi ku isi mu gutangaza amakuru y’igura n’igurisha mu mupira w’amaguru Fabrizio Romano. Uyu munyamakuru yatangaje ko Michael Carrick ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ariko ishobora kongerwaho umwaka umwe cyangwa agahabwa imyaka 3 ako kanya, kandi ngo […]

Continue Reading

Ikipe ya Yanga Africans yatangaje umushinga wo kubaka sitade

Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yatangaje umushinga wo kubaka sitade yayo nshya izajya ikinira ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 20 kandi ifite ikoranabuhanga rigezweho. Sitade nshya ya Yanga Africans izuzura mu gihe kiri hagati y’amezi 18-20 ari imbere. Perezida wa Yanga Africans, Eng. Hersi Ally Said yatangaje ko iyi sitade izubakwa ku […]

Continue Reading