Uganda: Mu rugo rwa Anita Among wahoze ari Perezida w’inteko Ishinga Amategeko hasanzwe intwaro

NEWS Politics

Inzego z’Umutekano muri Uganda zafatiye intwaro mu rugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, nyuma y’iminsi itanu basaka urugo rwe.

Izi ntwaro zije zikururikira gufatira imodioka ze ebyiri zirimo Range Rover na Rolls-Royce Cullinan ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ku wa 18 Gicurasi 2026.

Among yayoboye Inteko ya Uganda kuva mu 2022 ndetse yashakaga kwiyamamariza manda ya kabiri ariko ategekwa guhagarika uwo mugambi, ubwo yatumirwaga mu nama yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Gicurasi 2026 nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

Umwe mu bitabiriye iyi nama yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye ikinyamakuru New Vision ko yashinjwe ibirego byinshi birimo gukoresha nabi umwanya w’ubuyobozi no kunyereza amafaranga y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yasobanuye ko abitabiriye iyi nama baganiriye ku mitungo Among aherutse kugura irimo inzu n’imodoka bihenze; byabaye intandaro y’ibikorwa byo gusaka urugo rwe byatangiye tariki ya 16 Gicurasi.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko imodoka za Among zizagurishwa muri cyamunara, kandi ko amafaranga azavamo azashyirwa azakoreshwa mu bikorwa bya Leta.

Umudepite ucyuye igihe, Kintu Alex Brandon, yatangaje ko ibyo kuba Among yarigwijeho imitungo byari bimaze kuba ibisanzwe, ariko ko icyatunguranye cyane kikanahangayikisha ari intwaro zafatiwe mu rugo rwe.

Kugeza ubu Anita Among n’umugabo we Moses Magogo ntibemerewe gusohoka muri Uganda mu gihe bakomeje gukorwaho iperereza.

Gen Muhoozi aciye amaerenga ko abanyereza umutungo wa Leta bazajya baburana batunganiwe, ni nyuma yo gutangaza ko abanyamategeko bazunganira abanyereza umutungo w’igihugu bazabona ingaruka.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *