Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bushina Xi Jinping byibanze ku kwagura umubano n’ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi, ndetse n’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026 mu ruzinduko Putin yagiriye mu Bushinwa.
Uruzinduko rwa Putin mu Bushinwa ruje rukurikira urwo Perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse kugirira muri iki gihugu rwari rwitezweho gushakira ibisubizo intambara Amerika ifatanyije na Israel bahanganyemo na Iran ariko nta bisubizo rwigeze rutanga.
BBC yatangaje ko mu ruzinduko Putin yatangiye mu Bushinwa kwikubitiro, impande zombi zasinyanye amasezerano 20 ajyanye n’ubucuruzi ndetse n’ikoranabuhanga.
Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’umuhora wa Hormuz, bavuga ko kuwufunga bigomba guhagarara kuko bibangamiye ubucuruzi mpuzamahanga.
Ikindi baganiriye n’umushinga wa “Power of Siberia 2” wo kubaka inzira yo kunyuzamo gazi iva mu Burusiya yerekeza mu Bushinwa. Impande zombi zatangaje ko uyu mushinga zawuganiriyeho, ariko ko utanogejwe kugira ngo utangire ushyirwe mu bikorwa.
Mu itangazo rihuriweho bashyize hanze banenze ibikorwa bya Amerika muri Iran, bavuga ko imyanzuro iri gufatwa ishingiye ku nyungu z’ibihugu bimwe na bimwe, aho kureba inyungu rusange.
Bagize bati ““Impande zombi zetewe impungenge n’ibikorwa by’ubwumvikane buke bikorwa mu nyungu z’ibihugu bimwe na bimwe, imiryango ihuza ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, bikabangamira ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu mazi, ibintu bishyira mu kaga uruhererekane rw’itwarwa ry’ibicuruzwa ku rwego rw’Isi ndetse n’ubucuruzi bwifashisha ubwikorezi bwo mu mazi muri rusange,”
Perezida Putin yishimiye uru ruzinduko avuga ko umubano w’ibihugu byombi wongewemo ikibatsi ariko bemeranya ko bagiye gushyira imbaraga mu kwimakaza imiyoborere myiza ku Isi itareba inyungu z’abantu bamwe.

Putin ni uruzinduko rwa 25 yaragiriye mu Bushinwa kuva yanjya ku butegetsi mu 2000.

Putin yakiriwe n’akarasisi ndetse n’abana bamutuye indano nk’uko bisanzwe bikorerwa bakuru b’igihugu basura u Bushinwa.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

