Baguteye indobo? Dore inama zagufasha kudaheranwa n’agahinda.

Mu buzima bw’urukundo, ni kenshi umuntu yereka amarangamutima ye yose ku muntu akunda, akizera ko bazafatanya urugendo. Icyakora, si buri gihe ibintu bigenda nk’uko tubyifuza. Hari ubwo usanga uwo ukunda agukunda, ariko hari n’igihe ukunda utagukunda, bikarangira aguhakaniye. Icyo gihe abenshi bavuga ko “watewe indobo.”, abakabya bakavuga ko “watewe indobo y’icyuma.” Guterwa indobo ni ibintu […]

Continue Reading

U Rwanda na Oklahoma Christian University bizihije imyaka 20 y’ubufatanye

Mu nyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Oklahoma Christian University n’u Rwanda Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda  bizameza no […]

Continue Reading

Uwarashe hafi ya White House yishwe.

Nasire Best ushinjwa kuba ari we warashe amasasu menshi hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, yishwe arashwe. Ku wa Gatandatu nibwo hafi ya White House humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe inshuro esheshatu, ndetse abashinzwe umutekano batangira kurasana n’uwagabye iki gitero. Impande zombi zarasanye […]

Continue Reading

DJ Toxxyk yasubijwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Nyuma y’iminsi 18 asohotse mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, DJ Toxxyk yongeye gusubizwayo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026. DJ Toxxyk yajyanywe mu igororero rya Nyarugenge ku wa 22 Gicurasi 2026 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka umwe n’igice n’ihazabu ya 1.050.000Frw. Amakuru yizewe ahamya ko DJ Toxxyk wari wararekuwe ku […]

Continue Reading

U Rwanda rwungukira byinshi mu ishoramari rya siporo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko gushora imari muri siporo no kubaka ibikorwa remezo byayo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu. Yabivugiye mu nama y’abashoramari ba Basketball Africa League (BAL Investors Summit) yabereye i Kigali ku wa 22 Gicurasi, mbere y’amasaha make yaburaga ngo imikino ya kamarampaka ya BAL itangire muri BK […]

Continue Reading

Uganda: Abamaze kwandura Ebola bakomeje kwiyongera.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hagaragaye abandi bantu batatu banduye indwara ya Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko bayanduye muri icyo gihugu ugera kuri batanu. Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, ivuga ko abo barwayi bashya bagaragaye nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bantu bari […]

Continue Reading

Umuyobozi w’Ingabo za Pakistan yasuye Iran

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Pakistan, Asim Munir, yagiriye uruzinduko muri Iran rwetezweho kuganirirwamo ingingo zikomeye zikomeje gutuma Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran batagera ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara. Munir yageze muri Iran kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026 yakirwa mu cyubahiro arinzwe bikomeye. Igihugu cya Pakistan gikomeje gukora nk’umuhuza hagati […]

Continue Reading

U Rwanda ruza imbere muri OIF mu gutanga ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko itazatezuka gutanga umusanzu wayo mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Muri rusange u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu 117 byohereza ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro […]

Continue Reading

Marchal Ujeku Nyiri Marshall Real Estate yatawe muri yombi.

Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 20 Gicurasi 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry. aganira n’ikinyamakuru IGIHE dukesha aya makuru Aha akaba yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze […]

Continue Reading

BNR igiye kugabanya ubukana bw’izamuka ry’ibiciro.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera. Ni urwunguko rwazamutseho 1% ugereranyije n’urwo yaherukaga gushyiraho muri Gashyantare uyu mwaka, kuko rwavuye kuri 7,25% rugashyirwa ku 8,25%, hagamijwe gusubiza hasi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukaguma mu mbago z’iyo Banki nk’imwe mu ngingo […]

Continue Reading

U Rwanda n’u Burusiya mu biganiro ku bufatanye mu bya gisirikare.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye inama ya karindwi ya Komisiyo ihuza u Rwanda n’u Burusiya ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda. Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi, izarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2026. Ubuyobozi Bukuru […]

Continue Reading