Abaturage batatu bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 40 bakekaga ko ari umujura bikamuviramo urupfu.
Ibi byamenyekanye mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2026 aho byabereye mu Mudugudu wo Kurugenge mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko aba baturage batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ko inkoni bakubise umugabo bitaga umujura ari zo zamwishe.
SSP Twizeyimana yagize ati “Tariki ya 18 Gicurasi 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hari abantu bateze umugabo afite ibiti by’imishoro kubera ko bakekaga ko ari umujura baramukubita, babonye asa nk’urembye bamujyana iwe bamujugunya ku irembo, byageze saa Yine z’ijoro umuryango we uhamagara Polisi bayimenyesha ko yitabye Imana, dukurikiranye amakuru dusanga hari abamukubise bose twabafashe tubashyikiriza RIB, ubu bari gukorwaho iperereza.’’
SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko bibabaje kuba muri iki gihe hari abantu bagitekereza kwihanira, yibutsa buri wese ko nta muntu wemerewe kwihanira ko hari inzego zibishinzwe kandi ziri hafi ya buri muturage.
Ati “ Abantu bakwiriye kwirinda ibikorwa by’urugomo bivamo imfu, niba hari umuntu ukekaho ubujura cyangwa ibindi byaha abantu nibirinde kwihutira gukubita ahubwo bamushyikirize inzego z’umutekano akurikiranwe mu mategeko. Iyo umukubise bishobora kumuviramo urupfu nawe ugafungwa. Polisi n’izindi nzego barahari ngo babafashe.’’
Kuri ubu aba baturage batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje ngo baryozwe iki cyaha bakoze. Umugabo bikekwa ko yishwe n’inkoni yari asanzwe afite umugore n’abana.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

