Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye urwunguko rwayo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko rikomeje kwiyongera.
Ni urwunguko rwazamutseho 1% ugereranyije n’urwo yaherukaga gushyiraho muri Gashyantare uyu mwaka, kuko rwavuye kuri 7,25% rugashyirwa ku 8,25%, hagamijwe gusubiza hasi umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ukaguma mu mbago z’iyo Banki nk’imwe mu ngingo z’ingenzi mu gusigasira izamuka ry’ubukungu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye yagize ati “Icyo gihe byari byatewe n’ibintu bibiri, wari umusaruro muke w’ubuhinzi ku rwego rw’Igihugu, icya kabiri, kubera intambara ya Ukraine yari yatangiye muri Gashyantare, ibiciro bya Peteroli ku isoko mpuzamahanga biriyongera ndetse n’iby’ifumbire. Icyo twakoze icyo gihe nka Banki Nkuru y’u Rwanda, ni uko twazamuye inyungu fatizo kuva kuri 4.5% iza kugera kuri 7.5%, ni ukuvuga kuzamura kugera ku kigero cya 3%.”
Arongera ati “Ni imwe mu ngamba navuga zagombaga gufatwa kuri politike y’ifaranga ariko na Leta ishyiraho izindi ngamba nka nkunganire ku biciro bya Peteroli n’ifumbire, kugira ngo tugabanye uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro. Uko guhuza ibikorwa hagati ya politiki y’ifaranga na politike ya Leta ni byo byatumye twongera kugaruka kuri za mbago hagati ya 2%-8%, aho byatanze umusaruro uhereye mu gihembwe cya mbere cya 2024.”
BNR ivuga ko icyo Politike y’ifaranga ifasha ari ukugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro udakomeza kugenda wiyongera.
Hakuziyaremye ati “Ubu turabona ko warenze za mbago za 8%, aho ugeze kuri 13%. Mu iteganyamibare tugenda dukora buri mezi atatu, bigaragara ko uyu mwaka ku mpuzandego dushobora kugira uwo muvuduko ugeze kuri 13.9%. Icyo bivuze ni uko ubushobozi bw’umuguzi buba bugabanutse, kubera ko ibiciro ku isoko biba byiyongereye kandi natwe turabibona.”
Yungamo ati “Nka Banki Nkuru y’u Rwanda ntabwo wabireberera gusa ubona niryo teganyamibare ngo utegereze ko uzongera kugera kuri ya 20% kuko nabyo twabonye ko bishoboka ku bukungu bwacu. Ahubwo duhita dufata izi ngamba kugira ngo uwo muvuduko w’izamuka ry’ibiciro wongere ugabanuke, kandi n’iteganyamibare riratwereka ko kubera izi ngamba twafashe, n’izo Leta igenda ishyiraho dushobora kugaruka kuri 7% mu 2027.”
BNR ivuga ko intego yayo ari uko impuzandengo yo mu myaka ibiri cyangwa itatu umuvuduko w’ibiciro utagombye kurenga 5%, kuko ari wo utuma uko ubukungu bw’Igihugu bwiyongera ari ibintu birambye kandi n’ubushobozi bw’Umunyarwanda budahungabana cyane.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

