Baguteye indobo? Dore inama zagufasha kudaheranwa n’agahinda.

NEWS URUKUNDO

Mu buzima bw’urukundo, ni kenshi umuntu yereka amarangamutima ye yose ku muntu akunda, akizera ko bazafatanya urugendo. Icyakora, si buri gihe ibintu bigenda nk’uko tubyifuza. Hari ubwo usanga uwo ukunda agukunda, ariko hari n’igihe ukunda utagukunda, bikarangira aguhakaniye.

Icyo gihe abenshi bavuga ko “watewe indobo.”, abakabya bakavuga ko “watewe indobo y’icyuma.” Guterwa indobo ni ibintu bibabaza cyane kuko bituma umuntu yumva atakaje icyizere, akibaza ibibazo byinshi ndetse rimwe na rimwe akumva nta gaciro agifite.

Ariko nubwo bibabaza, si iherezo ry’ubuzima. Ahubwo bishobora kuba intangiriro y’impinduka nziza mu mibereho yawe igihe ubyitwayemo neza. Twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Wiki How, tugiye kurebera hamwe inama zagufasha kuva mu gahinda ko guterwa indobo:

Ibaze uti “kuki banteye indobo?”

Iyo umuntu aguteye indobo, abenshi bahita birukira kubaza impamvu, icyakora ni wowe ubwawe ukwiye kwicara ukishakamo igisubizo. Ikintu cya mbere umuntu akwiye gukora ni ukwicara agatekereza ku mubano wabo, akareba imyitwarire ye ndetse n’iy’uwamuteye indobo.

Kwitekerezaho no kwisuzuma bituma umuntu amenya aho ikibazo kiri, ese niwe wakunze urudashoboka cyangwa yakunze umuntu udashobotse? Ibi bigufasha kudahera mu rujijo no gukomeza ubuzima ufite isomo waize ku rukundo.

Ntukihererane agahinda

Abenshi bumva ko nyuma y’indobo, igikurikiraho ari ukwigunga no guheranwa n’ahaginda. Ndetse bakumva ko nta muntu n’umwe babibwira ngo atabaseka cyangwa ngo abacire urubanza.

Hari abifungirana mu nzu, bakirinda inshuti zabo, ndetse bamwe ntibongera no kugira uwo bavugisha. Nyamara ibi bishobora kongera ububabare n’agahinda aho kubigabanya.

Kuganira n’inshuti za hafi cyangwa abo wizeye ni ingenzi cyane. Bashobora kuguhumuriza, kukwibutsa ko ubuzima bukomeza ndetse bakagufasha kongera kubona ibyishimo. Hari igihe ijambo rimwe ry’inshuti rihindura byinshi mu mitekerereze y’umuntu wari wihebye.

Emera ibyabaye kandi wihe igihe cyo gukira

Hari abantu bagorwa no kwemera ko batewe indobo, bagakomeza kwizera ko ibintu bizahinduka bakabaha amahirwe mu kukundo, nyamara akenshi baba bibeshya. Ukuri ni uko gukira bitangirira mu kwemera ibyabaye.

Guterwa indobo birababaza cyane, ariko icy’ingenzi ni ukwemera ayo marangamutima aho kuyahunga. Wihe igihe cyo gukira, kuko nta gikomere gihita gikirira umunsi umwe. Buhoro buhoro, umuntu agenda yemera ukuri kandi akabona ko ubuzima bugomba gukomeza.

Ntukitekereze nabi kubera ko bakwanze

Hari abantu bahita bumva ko kuba baratewe indobo ari ukubera ko atari beza, ari abakene cyangwa badakunditse. Iyo mitekerereze ni mibi kandi ishobora gusenya icyizere umuntu yari yifitiye.

Ukuri ni uko umuntu ashobora kukwanga kubera impamvu nyinshi zitari uko udafite agaciro. Hari igihe umuntu yanga undi kubera ibibazo byihariye bye, cyangwa se adakunda abantu bameze nkawe, nyamara wibuke ko nta nkweto yabuze iyayo.

Niba hari ibyo ubona wakoraga by’amakosa, jya ubyigiraho maze wikosore. Ariko ntuzigere wumva ko guterwa indobo bigukuraho agaciro kawe.

Kura isomo muri iyo ndob

Buri mubano ugira icyo wigisha umuntu. Nubwo yaguhakaniye nabi, hari amasomo uba warakuyemo ashobora kugufasha mu buzima bwawe bw’ahazaza.

Hari igihe umuntu wakwanze ashobora gutuma umenya uko uzitwara ubutaha nujya gutereta, ukamenya uburyo bwo gukunda neza, kuvugisha ukuri, kwihangana cyangwa kubaha. Nyuma yo guterwa indobo, hari n’igihe umuntu amenya amakosa yakoraga agafata icyemezo cyo kuyakosora.

Ihugure mu bindi bikorwa

Iyo umuntu ahora yicaye atekereza ku byo yanyuzemo, agahinda karushaho kwiyongera. Ni yo mpamvu ari byiza gushaka ibikorwa bindi uhugiramo. Wakora siporo, ugasoma ibitabo, ugakora amasuku mu rugo, ugahura n’inshuti cyangwa ukiga ibintu bishya. Ibi bifasha ubwonko kuva mu bitekerezo bibi ndetse bikakubaka mu buryo bushya.

Hari benshi bagiye bagaragaza ko nyuma yo guterwa indobo, ari bwo bavumbuye impano zabo cyangwa batangiye gukora ibintu byabagiriye akamaro gakomeye.

Iyiteho kandi wikunde

Iyo umuntu atewe indobo, hari igihe areka kwiyitaho. Ushobora kubona umuntu atakirya neza, adasinzira cyangwa atacyiyitaho nk’uko byahoze.

Bamwe banishora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima. Ariko icyo umuntu akwiye gukora ni ukwiyitaho cyane kurushaho. Kurya neza, kwigirira isuku, gukora siporo no kwiyubaha.

Kwikunda no kwiyitaho bituma umuntu agenda yisubiza agaciro ndetse akabona ko ubuzima bwe bufite umumaro nubwo hari uwamuteye indobo.

Guterwa indobo si iherezo

N’ubwo indobo ibabaza, ntabwo bivuze ko ubuzima buhagaze. Hari abantu benshi babanje kunyura mu bihe bikomeye by’urukundo ariko nyuma bakabona abantu babakunda by’ukuri cyangwa bakubaka ubuzima bwiza kurushaho.

Icy’ingenzi ni ukwemera ko ubuzima bukomeza, ugafata ibyakubayeho nk’isomo aho kubifata nk’iherezo. Umuntu wiyitaho, akiyakira ndetse agakomeza gukora cyane agenda yongera kubona ibyishimo.

Kubengwa si intege nke. Ahubwo uko umuntu abyitwaramo ni byo bigaragaza imbaraga afite zo kongera guhaguruka no gukomeza urugendo rw’ubuzima.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *