Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Semuhungu Eric

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Semuhungu rugumishaho icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu ni umwanzuro w’Urukiko wafashwe ku wa 26 Gicurasi 2026, aho rwemeje ko ubujurire bwa Semuhungu Eric nta shingiro bufite ndetse n’ingwate yatanze asaba ko yarekurwa atayemerewe. Ku wa 21 Gicurasi 2026 ni […]

Continue Reading

U Rwanda rwazamuye bikomeye imishahara y’abayobozi ba Leta, bamwe imishahara yikuba kabiri.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho impinduka zikomeye mu mishahara y’abayobozi bo mu nzego za Leta, aho amafaranga y’inshingano yahabwaga abayobozi yiyongereye ku rwego rutigeze rubaho mbere. Ni impinduka zikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 016/03 ryo mu 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, rigahindura uburyo amafaranga y’inshingano abarwaga ku bakozi bafite imyanya y’ubuyobozi […]

Continue Reading

Muhanga: Abantu 9 barimo umugore batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga yafashe abantu 9 harimo batanu bari bafite toni imwe n’ibiro 123 by’amabuye y’agaciro na bane bacukuraga mu buryo butemewe. Iyi operasiyo yo gufata aba bantu 9 bakekwaho iki cyaha, yabaye kuri uyu Mbere taliki ya 25/05/2026 mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi. Umuvugizi wa Polisi […]

Continue Reading

Kitoko yongewe mu bazataramana na Bruce Melodie na The Ben.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa azafatanya na Bruce Melodie na The Ben mu bitaramo bizenguruka igihugu byiswe ‘2026 Summer Country Tour’ Umuhanzi Bruce Melodie aherutse gutangaza ko afatanyije na The Ben bazakora ibitaramo bizenguruka uturere tune tw’Iguhugu kuva ku wa 13 Kamena 2026 – 4 Nyakanga 2026. Ku ikubitiro iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batatu bari mu […]

Continue Reading

Rulindo:Ikirombe cyishe babiri bacukuraga amabuye y’agaciro.

Mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana w’akarere ka Rulindo abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima. Abaturage aha bavuga ko abantu babiri bapfiriye mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ku bw’ibyago, ikirombe kikabagwira. Nubwo aba babiri ari bo bapfuye bagwiriwe n’ikirombe, abaturage bavuga ko aha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe busanzwe […]

Continue Reading

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Adha. Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, yagize iti “Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera […]

Continue Reading

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya.

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Ahamadou Alhaminou Mohamed Lô, wasimbuye Ousmane Sonko aherutse kwirukana. Mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo itangazo rishyiraho Minisitiri w’Intebe mushya ryasohotse. Lô w’imyaka 60 ni umuhanga mu by’ubukungu, amabanki no mu by’imari. Muri Mata 2024, yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma […]

Continue Reading

Nigeria: Abantu 25 bashimuswe n’abagizi ba nabi

Abagizi ba nabi muri Nigeria bashimuse abantu 25 mu bitero bibiri byabaye mu minsi ibiri ikurikiranye, mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ni bwo itsinda ry’abagizi ba nabi ryagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi n’ingoro y’umuyobozi muri Leta ya Kwara bashimuta abantu 10, banasiga batwitse iyo ngoro. Leta ya […]

Continue Reading

Umunyamategeko wise umuntu ‘igikuri’ yasabiwe gufungwa no kwishyura indishyi ya miliyoni 10 Frw.

Umunyamategeko usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, yasabiwe gufungwa amezi abiri no gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw no kwishyura indishyi ya miliyoni 10 Frw, kubera kwita ‘igikuri’ Ingabire Nelly uzwi ku izina rya Mignonne usanzwe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, […]

Continue Reading

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima.

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa ko yishwe nyuma yo gushyamirana n’umufana wa Manchester United. Uru rupfu rwabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice i Bukuri mu Mujyi wa Kampala rwagati, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo […]

Continue Reading