Connect with us

Sports

Byagenze bite ngo Abdul Rwatubyaye yisange mu mirambo

Published

on

Rwatubyaye yakuriye mu bakinnyi b’ingimbi (academy) ba APR FC aho yavuyemo yerekeza muri APR FC ayigiriramo ibihe byiza mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yavuyemo mu mwaka wa 2019 ari naho yaje kwisanga mu mirambo ubwo yerekezaga muri mukeba.

Abdul Rwatubyaye yari umukinnyi wa APR FC Academy akaba yari umwe mu bo yifuzaga kugurisha muri Slovaquie ariko byaje kugorana kubera ko yari yarigeze gutorokera i Burayi mu 2012.

Uyu yagakwiye kuba yari bujyane na Iranzi, Fitina na Rachid ariko biranga kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Uyu nyuma y’uko iyi ’transfer’ yanze birumvikana ko yagombaga kuguma muri APR FC.

Iyi kipe ye ariko yaje gutungurwa n’ubutumwa bivugwa ko yandikiye umwe mu bayobozi bayo bumubwira ko niba batamuhaye miliyoni 5 Frw ari businyire Rayon Sports.

Uyu ngo mu gihe bari bagitekereza kuri ubu butumwa, bakiriye mu binyamakuru amafoto y’uyu myugariro Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports ariko ntabwo byari birangiye.

APR FC yatangiye kubaza hirya no hino uko bigenze, uyu musore watekerezaga ko ahari yaba ahemukiye ikipe yamureze akiri muto, yahise apanga n’abandi ni ko gutoroka ahera mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Turukiya.

Ageze yo, Rwatubyaye ngo yaje gusaba imbabazi APR FC ndetse ayemerera ko azayikinira.

Abdoul ariko ari aha, ngo aba-Rayon na bo bakomezaga kumubwira ko ntawe ubahemukira ngo bigende uko, byaricanze, uko iminsi ishira, ibyo gukinira muri Turikiya bigenda bivaho, ni ko gukumbura Kigali n’ibyayo, afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.

Ikipe yari yaramutanze ku rutonde yari Rayon Sports, ati ngombe nyigarukemo, nkinire Murera, nubwo APR FC yari imaze igihe imuhemba adakina.

Uyu yafashe Turkish Airlines ishoye, feri ya mbere agomba kuyifatira i Kigali, gusa, amakuru byari bizwi ko agenda kurusha umuyaga, Isi yabaya akadomo.

Uwari Umunyamabanga wa APR ubwo ati ntunshika, ni ko kujya kumutangirira i Kanombe ngo amufatirane amujyane ku Kimihurura aho yakuriye, asobanure ikimugaruye i Kigali yari hafi gusinyira ikipe yo muri Turikiya ya İstanbul Başakşehir kuri ubu yaje gukara.

Kibuga cy’indege, ngo aba-Rayon bari aho bahise barabukwa intumwa za APR FC. Aba ngo bahise bakina imitwe, bati ni twe tuzi uko ’systeme’ z’aha zikorwa, Rwatubyaye aho kumucisha ahasanzwe, ngo baje kumunyuza ahasanzwe ubundi hanyura imirambo ku kibuga cy’indege, maze abandi bajya kumutereshereza kashe ya pasiporo, abari bategereje.

Rwatubyaye ngo bamuburishe mbere yo kugaragara, baje kwisanga basomye muri bitangazamakuru ko yakiranywe impundu mu myitozo y’aba-Rayon, kuri ubwo amazi yari yarenze inkombe, wa mugani wa “Jojo it was too little too late…”

Abdul Rwatubyaye | Sporting Kansas City

Rwatubyaye Abdul