Connect with us

Sports

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 22 {AMAFOTO}

Published

on

Igitego kimwe rukumbi cya APR FC cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, cyatumye iyi kipe yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24 mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona irangire.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yasabwaga kunganya gusa igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

APR FC yabonye amahirwe ya mbere akomeye ku munota wa 7, ni ku mupira Ruboneka Bosco yacomekeye Omborenga Fitina mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akawumutanga.

Ku munota wa 15 Kilongozi yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC awukuramo. Ryakurikiwe n’irindi rya Nizeyimana Djuma yateye ariko umupira nabwo awukuramo ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Kwitonda Alain Bacca yagerageje ishoti rikomeye yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ku munota wa 27 ariko ku bw’amahirwe make unyura iruhande rw’izamu.

Ku munota wa 28, Ruboneka Bosco yacenze abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, arekura ishoti rikomeye maze umunyezamu Nzeyurwanda Djihad akoraho ukubita igiti cy’izamu urarenga. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego hakiri kare ndetse iza kukibona ku munota wa 53 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

APR FC FC yagerageje gushaka ikindi gitego ndetse inabona ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Ni nako Kiyovu Sports yashakaga kwishyura iki gitego ariko biranga umukino urangira ari 1-0

Gutsinda uyu mukino byari bivuze ko APR FC yahise igira amanota 63, Rayon Sports ya kabiri yatsinze Bugesera FC igira 51 mu gihe hasigaye imikino 3 ngo shampiyona irangire. Bivuze ko APR FC ni yo yatsindwa imikino yose isigaye Rayon Sports ikayitsinda yagira amanota 60 mu gihe APR FC yaba ifite 63. Bidasubirwaho APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023-24.

APR FC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cya 22 kiba igikombe cya 5 yegukanye yikurikiranya (2019-20, 2020-21, 2021-22, 2022-23 na 2023-24).

Ikaba ishyizeho agahigo bizagorana ko hari indi kipe izabikora ikegukana ibikombe 5 byikurikiranya.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ikaba ikuyeho agahigo yari isangiye na Panthères Noires, zombi ni zo kipe rukumbi mu Rwanda zegukanye ibikombe bya shampiyona inshuro 4 zikurikiranya, Panthères Noires yabikoze 1984, 1985, 1886 no mu 1987.

Urutonde:

1. APR FC 63 Pts
2. RAYON SPORTS 51 Pts
.
.
14. SUNRISE FC 26 Pts
15. BUGESERA FC 25 Pts
16. Etoile De L’Est 25 Pts

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *