Connect with us

Sports

Byiringiro Lague yakubitswe akanyafu kunda n’umutoza w’amavubi

Published

on

Byiringiro Lague umutoza Frank Spittler yahisemo kumukura mu bakinnyi baraye bakinnye na Madagascar, niyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana.

Lague utarishimiye gusimbuzwa kuri uyu munota, yahise asohoka maze agana ku meza y’abasifuzi akubitana umujinya agacupa kari kahateretse kitura hasi, ari nako yahise akomeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y’abasimbura.

Abantu batunguye n’iyi myitwarire y’uyu musore ukina muri Sweden. Ndetse abazi umutoza Frank Spittler bari babizi ko atari bubireke ngo bigende gutyo.

Uyu mukino wa Botswana warangiye ari ubusa ku busa, ubwo wari ugeze ku munota wa 33, umutoza Frank Spittler yakoze impinduka 2 maze Byiringiro Lague na Rubanguka Steve bavuye mu kibuga hinjiramo Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur Casemiro.

Akaba nk’uko twari twabitangaje ko ashobora kumukura mu bakinnyi bari bukine na Madagascar, ni ko byaraye bigenze kuko ntiyari mu bakinnyi 23 umutoza Frank Spittler yifashishije ku mukino wa gicuti yaraye atsinzemo Madagascar 2-0.

Players abroad: Byiringiro on target again as Bizimana shines in Ukraine - The New Times

                                                       Byiringiro Lague