Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Etincelles FC iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 6-2.
APR FC yageze ku mukino wa nyuma ihasanga Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, bisanga ibitego 3-1 yatsinze mu mukino ubanza.
Ibitego bya APR FC byo muri uyu mukino wo kwishyura byatsinzwe na Mugisha Gilbert, Raouf Memel na Djibril Ouattara naho igitego rukumbi cyo muri uyu mukino cyatsinzwe na Ciza Hussein winjiye mu kibuga asimbuye.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro utegerejwe tariki 23 Gicurasi 2026 muri Sitade Amahoro naho umukino w’umwanya wa gatatu uzakinwa tariki 22 Gicurasi 2026.
Umwaka ushize n’ubundi APR FC yari yahuriye na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

