Connect with us

Sports

Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa Rujugiro umufana ukomeye yatereye ivi {AMAFOTO}

Published

on

Umufana ukomeye wa APR FC n’Amavubi Stars, Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yateye ivi imbere y’umukunzi we, Dovine amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Kuri uyu wa Gatanu,tariki 03 Gicurasi nibwo Munyaneza Jacques Rujugiro,yatereye ivi anambika impeta umukunzi we Uwimana Dovine bemeranyije kuzabana ubuziraherezo.Ibi byahurijwe hamwe n’isabukuru ye  y’imyaka 30 y’amavuko amaze ku isi.

Mu ijambo rye, Rujugiro yashimiye abitabiriye uwo munsi ndetse anasezeranya umukunzi we Dovine ko azamukunda ubuziraherezo, ari na ko gutangaza ko mu minsi mike bazaba basohoye ubutumure bw’ubukwe bwabo.

Rujugiro na Dovine Uwimana bamaze imyaka itandatu bakundana, aho bagiye bakunda kugaragara kenshi bari kumwe ku bibuga by’umupira w’amaguru. Ni nyuma yo kumenyanira mu mashuri abanza muri Sainte Famille aho bombi bigaga.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *