Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026 yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zasenye ibirindiro by’ingabo za Iran biri ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Tehran.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Mu kanya gashize, hashingiwe ku ibwiriza ryanjye, ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati zagabye kimwe mu bitero bikomeye mu mateka y’Uburasirazuba bwo Hagati, zisenya burundu ibirindiro bya gisirikare ku kirwa cya Kharg.”
Trump yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kudasenya ibikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli biri kuri iki kirwa ariko ko Iran cyangwa abandi bari kuyifasha mu ntambara yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026 nibakomeza kugerageza gufungwa Umuyoboro wa Hormuz, na we azisubira.
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko kurasa ibikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli n’iby’ingufu bya Tehran bizatuma na cyo gisenya ‘ako kanya’ iby’ibigo byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikorana na Amerika, bihinduke umuyonga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe, ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Iran byatangaje ko nta bikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli biri ku kirwa cya Kharg byangijwe n’iki gitero.
Kharg ifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Iran kubera ko 90% by’ibikomoka kuri peteroli iki gihugu cyohereza mu mahanga binyura kuri iki kirwa kiri mu majyepfo. Ibikomoka kuri peteroli yo soko y’ubukungu bwacyo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

